Miss Uwitonze Sonia Rolland akomeje guheranwa n'agahinda

Cinema - 28/01/2014 10:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Uwitonze Sonia Rolland akomeje guheranwa n'agahinda

Nyuma y'urupfu rwumubyeyi we Jacques-Pierre Rolland witabye Imana kuwa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2014, Uwitonze Sonia Rolland wabaye Miss France umwaka w' 2000 kuri ubu ntabwo arabasha kwakira ko uyu mubyeyi we yatabarutse kubera urukundo yamukundaga n'uburyo yitwaraga mu muryango wabo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Purepeople, uyu nyampinga usanzwe afite abana babiri, nyuma yo kumva iby’urupfu rw’uyu mubyeyi we, kwihangana byaramunaniye ndetse akaba atarashatse kubibwira bamwe mu nshuti ze za kure ngo baze kwifatanya na we mu kababaro. Ibi byose Sonia Rolland yabikoze kubera agahinda yari afite dore ko bitamworoheye kuba yanatangaza iby’uru rupfu haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku rubuga rwe bwite. Ibi byatumye imihango yo gushyingura uyu mubyeyi yitabirwa ahanini n’abanyarwanda batuye mu Bufaransa babarizwa muri Diaspora y’abanyarwanda, inshuti n’abo mu muryango we ba hafi gusa.

Amasengesho yo guherekeza uyu mubyeyi yabereye muri kiliziya ya Notre-Dame de Cluny (Saône-et-Loire), ari naho uyu muryango wari umaze imyaka isaga 20 utuye, yitabiriwe n’abantu bo mu muryango wabo ba hafi gusa n’abanyarwanda batuye mu Bufaransa.

Sonia Rolland n'umuryango we. Hano ni umunsi yari yambitswe ikamba rya Miss France 2000

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2014 ari nabwo bamushyinguye, nibwo Sonia Rolland yanditse kuri twitter agaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa se. kugeza ubu ntarabasha kwakira ko uyu mubyeyi we yitabye Imana gusa ngo azaharanira umurage w’ubutwari no kuba inyangamugayo yasigiwe na se.

Sonia Rolland yanditse agira ati, “Nabuze papa wanjye ariko nzagumana umurage w’ubutwari no kutacika intege wansigiye….Ndishimira ubuzima bwe kuko ni we nubakiraho ubuzima bwanjye bwa buri munsi….Ndagukunda papa”

Sonia Rolland ahamya ko ibyo agenda ageraho mu buzima bwe bwa buri munsi abikesha urugero yahabwaga na se akiri ku isi ndetse akaba azakomeza kurukurikiza

Uyu mubyeyi yatabarutse asize umugore umwe w’isezerano(umunyarwandakazi Landrada Rolland), abana bane n’abuzukuru batatu. Abana be bane harimo Sonia Rolland, Mickaël Rolland ari nabo yabyaranye na Landrada hamwe n’abandi bane babiri barimo Christine na Nathalie yabyaranye n’umugore yashakanye na we bwa mbere. Abuzukuru be babiri, ni abana ba Sonia Rolland  harimo Tess na christophe Rocancourt hamwe n’umwana witwa Kahina Sonia yabyaranye na Jalil Lespert. 

Sonia Rolland n'umukobwa we

Mu kiganiro twagiranye n’umuhanzi Ben Kayiranga witabiriye imihango yo gushyingura uyu mubyeyi wa Sonia Rolland, yadutangarije ko byari amarira n’agahinda gusa, yavuze ko ibyo yabonye nta buryo yabisobanura mu magambo gusa ngo yabonye ko uyu Jacques-Pierre Rolland ari umwe mu bagabo bari bubashywe kandi bagaragaraho ubunyangamugayo mu gace yari atuyemo.

Ben Kayiranga ni umwe mu banyarwanda baherekeje umubyeyi wa Sonia Rolland

Ben Kayiranga ati, “Icyo navuga ni uko mu mihango yo guherekeza Jacques-Pierre Rolland, umubyeyi wa Sonia, byari amarira n’agahinda gusa. Ndumva nta buryo nabisobanuramo gusa byari agahinda, abaturage bo muri aka gace wabonaga ko bafataga Jacques-Pierre Rolland nk’umugabo w’inyangamugayo.”

Jacques-Pierre Rolland yitabye Imana ku itariki ya 21 Mutarama 2014, akaba yaratabarutse afite imyaka 71 y’amavuko, yahitanwe n’indwara ya kanseri yari amaranye igihe kirekire. Assize umugore we Landrada bakaba barahuriye i Kigali ubwo uyu mugabo yahakoraga. Nyuma y’igihe gito baje kwibaruka umwana w’umukobwa bamwita Uwitonze Sonia Rolland. Mu mwaka w’1994 baje guhungira mu gihugu cy’u Burundi nyuma baza kuhava berekeza mu Bufaransa ahitwa Bourgogne ari naho uyu mubyeyi yapfiriye.

Munyengabe Murungi Sabin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...