Aya
matora yabaye ku wa Gatatu tariki ya 09 Mata 2026, aho Kadondi yatsinze abonye
amajwi 6,801 mu gihe Tumukunde yagize 5,787, bituma Tumukunde atakaza amahirwe yo
kuyobora abanyeshuri b’iyi kaminuza izwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni
amatora yabaye ku nshuro ya 92 hatorwa uyobora abanyeshuri muri iyi kaminuza,
ndetse ku nshuro ya gatanu akorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga
(Electronic Voting), ikintu gikomeje koroshya imigendekere y’itora no kurushaho
kurishyira mu mucyo.
Nubwo
yatsinzwe, Miss Tumukunde ntiyacitse intege, ahubwo yahise yemera ibyavuye mu
matora. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 10 Mata 2026, yagaragaje
ko akomeza urugendo rwe rwo gukorera abandi, n’ubwo bitanyuze mu mwanya yari
yiyamamarije.
Yagize
ati: “Iri si iherezo cyangwa itangiriro, ahubwo ni iherezo ry’itangiriro. Ni
umwanya wo kwikosora no gukomeza gutanga serivisi z’ubwitange mu bundi buryo.”
Ku
rundi ruhande, Kadondi watsinze amatora ategerejwe kurahira ku mugaragaro ku wa Gatatu
tariki ya 15 Mata 2026, atangira inshingano zo kuyobora abanyeshuri ba
Makerere.
Uyu
mukobwa ugiye kuyobora abanyeshuri, azwiho no kuba ari umunyamuryango w’ishyaka
ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda rya National Unity Platform riyobowe na
Bobi Wine.
Iyi ntsinzi ya Kadondi igaragaza indi ntambwe mu miyoborere y’abanyeshuri muri Makerere, aho urubyiruko rukomeje kwinjira mu ruhando rwa politiki n’imiyoborere hakoreshejwe inzira zidemokarasi.

Gracious
Kadondi yegukanye intsinzi mu matora ya Guild President, ahigitse Hannah Karema
Tumukunde muri Makerere University

Nubwo
yatsinzwe, Miss Hannah Karema Tumukunde yavuze ko urugendo rwe rwo gukorera abandi
rugikomeje
