Uyu mukobwa wabaye Miss Uganda mu mwaka wa 2023, yabivugiye mu kiganiro Deep Talk cya Galaxy FM kiyoborwa na Roger Otis, aho yabajijwe niba hari ubutumwa yagenera abasore bafite ibibazo by’amikoro.
Miss Hannah yahise avuga ko umusore utarabona ubushobozi buhagije adagakwiye kwihutira gukundana n'abakobwa beza, kuko hari inshingano nyinshi zisaba ubushobozi mu rukundo nk’urwo.
Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda yagize ati: “Niba uri umukene, banza wikoreho, witeze imbere mbere yo kwiruka inyuma y’abakobwa beza. Hari ibintu bisaba kuba wariteguye.”
Hannah yavuze ko na we ubwe yigeze gufata icyemezo cyo kwirinda kujya mu rukundo akiri muto kugira ngo abanze yite ku hazaza he no kwiyubaka.
Yavuze ko akunda umugabo wamaze kwiyubaka, ufite ubushobozi bwo kubaho neza no kwita ku mugore. Yongeyeho ko kugira umutima wo gutanga no kwita ku uwo mukundana ari kimwe mu bintu yitaho mbere yo kwinjira mu rukundo.
Abajijwe niba ategereza ko umugabo atangira kumwitaho mbere cyangwa nyuma yo kuba mu rukundo, Hannah yavuze ko umugabo nyawe aba akwiye kubigaragaza atabibwiwe.
Yagize ati: “Umugabo akwiriye kumenya icyo gukora atabihatiwe. Nishimira umuntu ushoboye kwita ku mugore no kumuha ubuzima bwiza.”
Gusa Hannah yasobanuye ko atagira amafaranga runaka ashyiraho nk’igipimo ku bagabo bashaka kumutereta, ahubwo ko buri wese akwiye gukora ibyo ashoboye bitewe n’urwego ariho.
Ibi bitekerezo bye byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye ibyo yavuze bavuga ko umuntu akwiriye kubanza kwiyubaka mbere yo gutekereza urukundo.
Icyakora hari abandi bamushinje gushyira imbere gukunda ibintu no gushyira igitutu ku bagabo ko urukundo rugomba gushingira ku mafaranga.

Miss Hannah Karema Tumukunde yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugira inama abasore badafite ubushobozi akabasaba kwirinda gutereta abakobwa beza kugeza igihe bazaba bamaze kwiyubaka mu buryo bw’amafaranga
Miss Hannah Karema ni muntu ki?
Hannah Karema Tumukunde yavukiye mu Karere ka Nakaseke mu gice cyo Hagati muri Uganda tariki ya 1 Mutarama 2003. Ni umunyamideli, ndetse na Nyampinga wambitswe ikamba rya Miss Uganda 2023.
Yahagarariye Uganda mu irushanwa rya Miss World 2023 ryabereye mu Buhinde hagati ya tariki ya 18 Gashyantare na 9 Werurwe 2024, aho yasoje ari mu bakobwa umunani ba mbere ku Isi ndetse aba uwa kabiri ku mugabane wa Afurika, anegukana igihembo cya “Beauty With a Purpose” ku rwego rwa Afurika.
Hannah Karema yize muri Seroma Christian High School na Hana International School mbere yo gukomereza amasomo ye muri Makerere University. Kuri ubu atuye mu gace ka Kisasi i Kampala ndetse ni ambasaderi w’ikirango cya Star Times Uganda.
Mu mwaka wa 2023, yinjiye mu marushanwa ya Miss Uganda yabereye muri UMA Multipurpose Hall i Kampala, aho yahatanaga n’abakobwa 20. Nyuma y’iryo rushanwa, yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2023 ndetse ahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Wish n’itike yo guhagararira igihugu cye muri Miss World.
Mu marushanwa ya Miss World 2023, Hannah Karema yigaragaje cyane binyuze mu mushinga we wa “Beauty With a Purpose”, wamuhesheje kuba uwa mbere muri Afurika muri icyo cyiciro.
Yaje no kurangiza ari mu bakobwa umunani ba mbere ku Isi, aba uwa kabiri muri Miss World Africa inyuma ya Lesego Chombo wo muri Botswana. Iyi yabaye intambwe ikomeye kuri Uganda kuko yari ubwa mbere igihugu cyongera kugera kure muri Miss World nyuma ya Quiin Abenakyo wageze muri batanu ba mbere mu 2018.
Uretse ibikorwa by’ubwiza no kumurika imideli, Hannah Karema ni we washinze kandi ayobora umuryango witwa The Hannah Karema Foundation, ukora ibikorwa by’ubugiraneza.
Mu gihe yari Miss Uganda 2023, yibanze cyane ku kurwanya ibibazo bibangamiye abakobwa bato, by’umwihariko gushyingirwa imburagihe no gushyingirwa ku gahato. Yakomeje gukoresha ijwi rye ashishikariza kurengera uburenganzira bw’abakobwa no kubafasha gukomeza amashuri yabo.
Mu rwego mpuzamahanga, Hannah Karema yanatanze umushinga muri Miss World 2023 wari ugamije gufasha abakobwa gukomeza ishuri no kubigisha uburyo bwo kwita ku isuku mu gihe cy’imihango yabo y’ukwezi.



"Niba uri umukene, banza wikoreho, witeze imbere mbere yo kwiruka inyuma y’abakobwa beza. Hari ibintu bisaba kuba wariteguye" Miss Tumukunde
