New York Fashion Week uyu mwaka yabaye guhera ku wa
Gatanu tariki 10 Gashyantare, ikazarangira ku wa 15 Gashyantare 2023.
Sonia Gisa muri iki gikorwa kimaze imyaka 80 kibayeho, yaserutse
ku rubyiniro rw’ibi birori kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023.
Yaserutse yambaye imyambaro y’umuhanzi w’imideli Malan
Breton ukomoka muri Taiwan, ariko ukorera akazi ka buri munsi muri Amerika. Yari
yambaye imyenda yahawe inyito ya #MalanBretonFall2023/2024.
Nyuma y’iki gikorwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga
agaragaza ko benshi bagiye bamuca intege, ariko ku bw’imbaraga z’Imana akaba
inzozi zo kujya muri New York Fashion Week [NYFW] zabaye impamo kuri we.
Ati ‘‘Ntabwo nshobora kugaragaza uko ndi kwiyumva, mu
buryo bwuzuye. Ni inzozi z’igihe kirekire nari mfite zo kujya muri NYFW. Abantu
benshi bambwiraga ko bidashoboka kubera impamvu zirimo ingano yanjye, imyaka n’ibindi.’’
Yakomeje avuga ko icyamubashishije ari ugukurikira
umutimanama we.
Q Models isanzwe imureberera inyungu cyane ko ariyo
yamufashije kugera ku nzozi yari amaranye igihe, zo kwitabira ibirori nk’ibi.
Uyu mukobwa w’imyaka 31 ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu
Rwanda, bakorera aka kazi hanze y’u Rwanda. Sonia yavuye mu Rwanda mu 2009 ajya
kuba i Liège mu Bubiligi.
Sonia Gisa avuka kuri Gabriel Gashi na Esperance
Butanga.
Sonia Gisa ni umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime
w’Umunyarwandakazi, wavukiye mu karere ka Karongi. Yakinnye muri filime
‘Rattrapage’ na ‘Very Valentine’.
Mu 2015 yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational
aza kuza mu bakobwa 10 ba mbere, ndetse aba na Miss Supranational Africa muri
uwo mwaka.
Mu 2020 yashyize hanze cye yise ‘Slaughter Baby’
cyangwa se ‘Le Massacre Des Innocents’.
Mu 2021 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Wizkid na Burna
Boy yitwa Ginger, yagize hanze mu ntangiro za 2021 ndetse imaze kurebwa n’abasanga
miliyoni 40.
Mu 2022 muri Kamena, ni umwe mu banyamideli bigaragaje mur London Fashion Week.
Sonia Gisa imbere y'abari bitabiriye ibi birori
Sonia Gisa yari yambaye imyambaro ya Malan Breton
Sonia n'umwe mu banyamideli bahuriye ku rubyiniro muri ibi birori

Sonia Gisa ni umwe mu banyarwanda bamaze kubaka izina mu kumurika imideli hanze y'u Rwanda

Sonia Gisa muri New York Fashion Week

Sonia Gisa ni uku yaserutse muri New York Fashion Week yambaye
AMAFOTO ASANZWE AGARAGAZA UYU MUKOBWA MU BIHE BITANDUKANYE:
Uyu mukobwa ni umunyamideli wabigize umwuga


Sonia Gisa ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu Rwanda bakorera hanze



