Uyu nyampinga n’ubwo byakomeje kumvikana ko yirukanwe afatiwe mu cyaha cyo gukopera ntabwo mu by’ukuri ari we ubwe wirwanagaho nk’uko bisanzwe bimenyerewe ahubwo yakoraga ikizamini cya mugenzi we cyo mu mwaka wa mbere ari na wo yigagamo. Uyu mugenzi wa Miss yigaga mu mwaka wa kane akaba atarabashije kugitsinda ubwo yari mu mwaka wa mbere.
Iri kosa rikomeye cyane mu mashuri yo mu Rwanda, niryo ryaje kumwirukanisha ndetse ahita yamburwa ikamba rya nyampinga. Uretse kuba yarirukanwe muri iyi kaminuza, Samantha bishobora no kutamworohera kubona indi kaminuza yamwakira mu Rwanda bishingiye ahanini ku ikosa yakoze ndetse n’uburyo inkuru ye yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.
Uyu musore yaba agiye kwerekeza mu Buholandi nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza. Hano yari kumwe n'umuhanzi Elephant Man
Mu gihe benshi mu bumvise iyi nkuru y’uyu mukobwa bakomeje kwibaza ahazaza he nyuma y’ibyamubayeho. Ku rundi ruhande mugenzi we Pacific Mongi ari na we yazize akorera ikizamini ndetse bikavugwa ko yari inshuti ye magara we utaranavuzwe cyane n’ubwo nawe yirukanwe, ubu amakuru mashya aturuka ku banyeshuri biganaga mu mwaka wa kane ni uko yaba ari mu myiteguro yo kwerekeza mu gihugu cy’u Buholandi ahasanzwe ngo haba inshuti ye y’umuzungukazi.
Ukurikije amagambo Samantha Uwase yanditse ku rukuta rwe rwo kuri Whatsapp, uyu mukobwa aragaragaza ko ibyabaye byamusigiye isomo rikomeye ndetse gusa yizeye ko iherezo rye ari ryiza.
Aya magambo yanditswe n’uyu mukobwa aragira ati “Hari igihe ibyo ushaka ataribyo ubona burigihe, ariko ku iherezo ibyo ubona nibyo byiza cyane kurenza ibyo wifuzaga! #ISOMO”
Samantha Uwase Ghislaine nyuma yo kwegukana ikamba rya nyampinga wa CBE yari yihaye intego nyinshi zitandukanye yifuzaga kuzageraho ndetse agafasha n’abanyeshuri bagenzi be ari nabyo byatumye atifuza kwinjira mu marushanwa ya nyampinga w’igihugu nk’uko yari yabidutangarije akaba yarifuzaga guha umwanya munini mu kwita ku inshingano z’ikigo cya CBE yarahagarariye.
Mbere ho gato iminsi itatu ngo yirukanwe Samantha Uwase akaba yari yahurije hamwe abakobwa bagenzi be bahataniraga ikamba rya nyampinga CBE 2013 maze basura abana barwariye mu bitaro bya CHUK babagenera impano zitandukanye.
Tubibutse ko uyu nyampinga amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya APAPER naho igihimba rusange(Tronc Cummun) akiga ku ishuri rya Fawe girls school nyuma aza gukomereza mu rwunge rw’amashuri rwa St Andre i Nyamirambo ari naho yarangirije mu mwaka wa 2012.
REBA IMIGABO N'IMIGAMBI UYU MUKOBWA YARI YIHAYE:
Samantha Uwase Ghsilaine avuka mu muryango w’abana batanu(abahungu babiri n’abakobwa batatu), ubusanzwe akaba avuga ko akunda gusabana n’inshuti ze, umuryango ndetse no gusenga . Ababazwa cyane n’umuntu wamubeshyera cyangwa akamusuzugura.
Selemani Nizeyimana