Abakobwa 29 nibo bagaragaye bifuza guserukira iyi ntara, ariko nyuma yo gupimwa ibiro n’uburebure fatizo 18 aba aribo bemererwa gukomeza bakanyura imbere y’akanama nkemurampaka, nako kahisemo 5 bahize abandi ari nabo bazaserukira iyi ntara.
Ikindi cyagaragaye kandi ni uko kuva iki gikorwa cyatangira aribwo bwa mbere nyampinga w'u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yitabiriye dore ko iyi ntara nawe ariyo yari yasohokeye mu mwaka ushize nka nyampinga wari wahize bagenzi be, aza no gusoza urugendo rwe neza yegukana ikamba rya nyampinga w'igihugu.

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe muri salle yabereyemo iki gikorwa

Iyi ntara yagaragayemo abakobwa benshi

Bose bari bazinduwe no guhatanira guserukira intara y'uburasirazuba









Uburyo abakobwa bapimwa ibiro n'uburebure bwabo bakomeje kwitabwaho

Umutoni Barbine wabaye Miss High School 2014 nawe yahataniye guhagararira iyi ntara ndetse agirirwa icyizere aza muri batanu ba mbere












Abakobwa 18 nibo babashije kunyura imbere y'akanama nkemurampaka. Muri aba bakobwa hakaba hagaragayemo babiri bari babanje kugeeragereza amahirwe yabo mu Ntara y'Amajyaruguru ariko ntibyabagendekera neza bashyirwa kuri probation, gusa kuri iyi nshuro umwe yagiriwe icyizere.

Nk'ibisanzwe ikipe y'akanama nkemurampaka yari igizwe na John Bunyeshuri, Aline Gahongayire na Mike Karangwa
Abakobwa muri rusange baje imbere y'abandi ari nabo bazahagararira iyi ntara ni Akacu Lynca, Naringwa Mutoni phionah, Umuhoza Nadette, Umutoni Barbine na Uwimana Ariane.

Aba nibo bakobwa batanu bazaserukira intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2015

Bafashe ifoto y'urwibutso na Miss Colombe Akiwacu
Nizeyimana Selemani
Photo/Jean Chris KITOKO
