Ibi byaje kuba impamo kuko mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018, Mike Karangwa ntabwo yigeze agaragara mu batoranyije abakobwa bahagararira intara y’Amajyaruguru igomba guherwaho, cyane ko ariyo iki gikorwa cyatangiriyemo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018,nkuko amakuru Inyarwanda.com ikura mu bantu ba hafi ba Mike Karangwa ngo ntabwo yari kuboneka cyane ko afite izindi gahunda zirimo n’ingendo azagirira hanze y’u Rwanda zatuma ataboneka neza muri iri rushanwa.
Mike Karangwa ni umwe mubagiye bagaragara kenshi mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, ndetse abakurikiranira hafi iri rushanwa bahamya ko ashobora kuba arinawe wari umazew kugaragara kenshi muri aka kanama nkemurampaka. Kuri ubu Mike yasimbujwe Dr Ndahiro benshi bazi nka Papa Miss kuko ariwe watangije ibya Miss mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye.
Nyuma ya Musanze bari gushakishamo abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 baraza gukurikizaho Rubavu akarere bazashakishiurizamo abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba amarushanwa agomba kuba kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 hakazakurikiraho Amajyepfo, Uburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Rwabigwi Gilbert niwe wenyine wakoze 2017 usigaye mu kanama nkemurampaka
Sandrine Isheja yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda
Dr Higiro uzwi nka papa miss nawe asubiye mu kanama nkemurampaka
REBA HANO ABAKOBWA 6 BAZAHAGARARIRA AMAJYARUGURU MURI MISS RWANDA 2018
AMAFOTO:Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com