Ibi birori byitezwe ko bizaba tariki 24 Gahyantare 2018 muri Kigali Convention Center aha hakaba ariho hazamenyekanira Nyampinga w’u Rwanda 2018, aha abategura iri rushanwa bakaba bamze gushyira hanze ibiciro byo kuzinjira muri ibi birori, ibi biciro kimwe nandi makuru abategura Miss Rwanda babishyize hanze hakiri kare mu rwego rwo gufasha abantu kuba bakusanya amafaranga yo kuzinjira muri ibi birori.
Uzatorwa azaba asimbuye Miss Iradukunda Elsa wari umaranye umwaka ikamba rya Miss Rwanda
Kwinjira muri ibi birori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw) ndetse n’ibihumbi icumi (10000frw) ndetse n’ibihumbi magana atanu (500.000Frw) ku meza y’icyubahiro azaba yicayeho abantu icumi bazaba baje kwihera ijisho ibi birori. Muri ibi birori hakazamenyekanira uwegukanye ikamba ryari rimaze umwaka rifitwe na Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017.