Amatora yo gushaka abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero muri 35 bahagarariye intara enye n'umujyi wa Kigali, ubwo hasohokaga amajwi y’abatoye ku munsi wa mbere uwitwa Mushambakazi Jordan ni we wari uyoboye abandi mu majwi, aho afite amajwi arenga igihumbi. Mushambakazi Jordan ni umukobwa wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo ari naho yaboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018.
Abakobwa 35 bahatana muri aya marushanwa
Umukobwa uzaba afite amajwi menshi kuri telefone, azahita yemererwa kujya mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata, aho abakobwa 20 ba mbere bazamenyekana tariki 3 Gashyantare 2018. Ibirori byo gutoranya aba bakobwa 20 ba mbere bizabera mu ihema ry'ahabera imurikagurusha mpuzamahanga i Gikondo. Gutora binyuze kuri telefone ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo Miss, ugasiga akanya, ugashyiramo nomero iranga uwo ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.
Uko amatora ahagaze ku munsi wa mbere