Iki gikorwa cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri (18:00) z’umugoroba ariko saa kumi z’umugoroba ni bwo abantu bari batangiye kugera ahabereye iki igikorwa batangira kumanika ibyapa by'abo bashyigikiye ari nako umurindi wari wose bitewe n'uwo buri wese ashyigikiye. Muri iri rushanwa habaye impinduka, Andrew Kareba wajyaga ayobora iki gikorwa, asimburwa na Friday James.
Bamwe mu bakora muri Rwanda Inspiration Back up mbere yo kwinjira
Saa kumi z'amanywa abantu bari batangiye kugera ahabera ibirori
Rwarutabura na Rujugira abafana bakomeye muri ruhago kuri ubu bari inyuma ya Mushombakazi Jordan
Abantu bahageze hakiri kare
Umurindi w'abafana wahagaritse imirimo ya bamwe
Harabura amasaha make igitaramo kigatangira
Aba mbere yo kujya kumushyigikira barafata agafoto
Abafana uko bazaga biremagamo udutsiko
N'abakiri bato baje gushyigikira bakuru babo
Saa kumi n'ebyiri ahabereye iki gikorwa hari huzuye hasigaye imyanya mbarwa
Muri iki cyumba Rwarutabura na Rujugiro bashyuhije abantu...
N'abakuze bari barimo gufana si urubyiruko gusa
Umunyamakuru wa City Radio Ndahiro Pappy Valens yafanaga bikomeye Mushombakazi Jordan
Saa kumi n'ebyiri na mirongo itanu abafana bari batangiye gufana ariko igikorwa kitaratangira, umuziki wa Dj Ira ni wo wari uyoboye igitaramo.
Imifanire yari hejuru n'abazungu baje
Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro ni bo bari bagize akanama nkemurampaka muri iki gikorwa...
Sandrine Isheja ni we ukuriye akanama nkemurampaka
Abakobwa babanje kwiyereka abagize akanama nkemurampaka
Friday James ni we wayoboye iki gikorwa ku nshuro ye ya mbere
Umunyana Shanitah
Umutoni Belise
Uwonkunda Belinda
Umwali Lindah
Irakoze Vanessa
Mushambokazi Jordan
Iradukunda Liliane
Neema NinaKayirebwa Marie Paul
Usanase Shamim
Ingabire Belinda
Uwineza Solange
Uwase Ndahiro Liliane
Munyana Shemsa Nzakorerimana Gloria
Teta Shalon
Ikirezi Mpore Marie Wivine
Gacukuzi Belyse
Ishimwe Belly Stecy
Umuhoza Linda
Irebe Natacha Ursule Ishimwe Noriella
Dushimimana Lydia
Umutoni Charlotte
Uwimbabazi Alliance
Umutoniwase Paula
Bampire Diane
Umuhire Rebecca
Uwase Fiona
Uwase Teta Anita
Umutoniwase Anastasie
Umuhoza Karen
Isimbi Chanelle
Ingabire Divine
Umutoni Fidela
Saa tatu zibura iminota itanu abakobwa bose uko ari 35 bari bamaze kunyura imbere y'akanama nkemurampaka. Nyuma akanama nkemurampaka kahise kajya guteranya amajwi kugira ngo bagaruke gutangaza abakobwa 20 ababashije gukomeza.
Saa tatu na 45 (21h 45) ni bwo abagize akanama nkemurampaka bagarutse mu cyumba cyatorerwagamo abakobwa 20 bagomba kwerekeza mu mwiherero. Carine Urusaro wari uhagarariye akanama nkemurampaka ni we watangaje ibyo bagendeyeho batanga amanota. Yavuze ko uvanyemo umukobwa umwe utambuka kuko yagize amajwi menshi mu matora, abandi bose batowe hagendewe ku Uburanga, Ubwenge ndetse n’Umuco.
Saa 21:50 abakobwa bose bahamagawe ku rubyiniro maze hatangira gutangazwa abakomeje. Abakobwa 20 bakomeje ni;
1.Uwase Ndahiro Liliane: Yakomeje kubera ko ari we watowe n'abantu benshi aho afite amajwi 56500)
2.Umunyana Shanitah
3.Irebe Natacha Ursule
4.Munyana Shemsa
5.Umuhoza Karen
6.Umuhire Rebecca
7.Ishimwe Noriella
8.Iradukunda Liliane
9.Uwase Fiona
10.Irakoze Vanessa
11.Umutoniwase Anastasie
12.Dushimimana Lydia
13.Ingabire Belinda
14.Ingabire Divine
15.Uwankunda Belinda
16.Umutoniwase Paula
17.Uwineza Solange
18.Mushambakazi Jordan
19.Nzakorerimana Gloria
20.Umutoni Charlotte
Nyuma yo kubona abatsinze bahoberanye n'abatatsinze
Saa yine n'iminota itanu abakobwa bakomeza bari bamaze kumenyekana uko ari 20 bahabwa impano na Cogebank umuterankunga mukuru w'iri rushanwa.
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo –INYARWANDA.COM