Miss Rwanda 2017: Umuhoza Simbi Fanique imbere, Urayeneza Helene inyuma mu majwi

Imyidagaduro - 01/02/2017 9:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Rwanda 2017: Umuhoza Simbi Fanique imbere, Urayeneza Helene inyuma mu majwi

Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze kure aho abakobwa 26 bahatanira ikamba bari kurushanwa binyuze mu matora akorwa kuri terefone abantu bakohoreza ubutumwa bugufi (SMS). Kugeza ubu muri aya matora, Umuhoza Simbi Fanique ni we uri imbere naho Urayeneza Helene akaba ari uza ku mwanya wa 26.

Ni nyuma yuko abakobwa 26 bahagarariye intara zose babonetse aho hahise hatangira amatora, uzatorwa cyane kurusha abandi azaba abonye amahirwe yo guhita yinjira muri 15 ntakabuza.  Kuri ubu rero urutonde rw'uko amajwi ahagaze by’agateganyo rwageze hanze aho Umuhoza Isimbi Fanique ari uwa mbere akaba yanikiye abandi mu majwi mu gihe Urayeneza Helene ari we uheruka abandi mu majwi.

Amatora asigaje iminsi micye itarenze itatu mu gihe uwa mbere akubye uwa kabiri hafi inshuro ebyiri dore ko afite amajwi 17072 mu gihe uwa kabiri ariwe Mukabagabo Carine afite 8959 naho uwa nyuma ariwe Urayeneza Helene akaba afite 70 gusa y'abamutoye. Umuhoza Isimbi Fanique uyoboye urutonde, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko afite icyizere ijana ku ijana cyo gutsindira ikamba rya Miss Rwanda 2017.

faniqueUyu niwe uyoboye abandi mu majwi

miss rwanda

Uko Amajwi ahagaze

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

KANDA HANO UBASHE KUMENYA NUMERO WATORERAHO ABA BAKOBWA BOSE UKO ARI 26

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'ABAKOBWA 21 BAHAGARARIYE INTARA ZOSE

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'ABAKOBWA 5 BAHAGARARIYE UMUJYI WA KIGALI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...