Mu kiganiro na Inyarwanda Tv, Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, ku bijyanye n’imyidagaduro yabajijwe uko yidagadura avuga ko akunda koga, gusoma ibitabo bivuga ku bintu byabayeho ndetse akaba akunda no kumva umuziki.
Miss Iradukunda Elsa abajijwe indirimbo akunda cyane yavuze ko mu ndirimbo akunda ku isonga hazaho indirimbo y’Imana y’umuhanzi Serge Iyamuremye ivuga ngo ‘Nzajya ngukorera’ iyi ndirimbo ikaba yitwa na none ‘Nzaririmba Hoziyana’. Indi ndirimbo Miss Iradukunda akunda ngo ni iyitwa Who am I.
Miss Rwanda Iradukunda ngo akunda cyane indirimbo ya Serge Iyamuremye
Miss Rwanda Iradukunda Elsa yabajijwe abahanzi nyarwanda akunda cayne avuga ko abaza ku isonga ari Yvan Buravan ndetse Ciney , aba bahanzi uko ari babiri yavuze ko akunda akaba ari abo mu muryango we nk’uko aherutse kubitangariza Inyarwanda. Ku bijyanye no kureba filime yavuze ko atari ibintu bye, muri siporo ngo ntakunda kureba imipira, gusa ngo APR Fc arayikunda kimwe na Manchester Unite.
Miss Iradukunda ngo ni umufana wa APR Fc
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yavuze ko ari ibintu by’agaciro kuba Miss Rwanda Iradukunda afashwa n’indirimbo ze na cyane ko ngo intego ye mu kwandika indirimbo ze ari ukigira ngo zifashe imitima ya benshi bazazumva. Yunzemo ko ibyo akora byose mu muziki ashobozwa n'Imana na cyane ko aba agamije kumanura icyubahiro cy'Imana. Kuba Miss Iradukunda avuga ko asengera muri Restoration church, itorero na Serge Iyamuremye asengeramo, twabajije Serge niba we na Iradukunda bari basanzwe baziranye, adutangariza ko bataziranye ahubwo ko yamumenye amaze gutorwa.
Umuhanzi Serge Iyamuremye ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Arampagije'
REBA HANO IKIGANIRO MISS RWANDA IRADUKUNDA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV
REBA HANO INDIRIMBO IZA KU ISONGA MU ZO MISS RWANDA IRADUKUNDA AKUNDA