Ni nyuma y’uko uru rugendo rwatangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 ahamenyekanye abakobwa batandatu bagiriwe icyizere cyo kuzahagararira iyi ntara.
Muri iyi Ntara y'Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Musanze kuri La Palme hotel, aha naho hakaba hatoranijwe abakobwa batandatu mu munani bari bageze imbere y'akanama nkemurampaka.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE:
Miss Sharifa Umuhoza waserukiye iyi Ntara umwaka ushize akanabasha kwegukana ikamba ry'igisonga cya kane yaje gushyigikira aba bakobwa
-Ahagana ku isaha ya saa saba na 45(13h45) ni bwo abakobwa batangiye gutanga imyirondoro ya bo no gupimwa niba bujuje ibiro n'uburebure fatizo bishingirwaho umukobwa ahabwa amahirwe yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w'igihugu.
Uyu aratanga imyirondoro ye n'akanyamuneza rwose
Ibijyanye no gupimwa uburebure n'ibiro fatizo ndetse no gutanga imyirondoro ni byo bibimburira ibindi bikorwa byose muri 'auditions'
Aba batsinzwe rugikubita kubera ko bafite uburebure budahagije, inzozi zo kuba Miss Rwanda ziyoyoka gutyo
Uburebure bwababereye intambamyi
Aha bari bategereje kumva ko bemerewe gukomeza ngo bajye kwambara imyenda baserukana imbere y'akanama nkemurampaka
Nyuma yo gupimwa ibyangomwa by'ibanze, abakobwa umunani(8) nibo byagaragaye ko bari bujuje ibisabwa, mu gihe abandi 2 basezerewe kubera kubura uburebure fatizo.
Aha batomboraga numero z'uko bari bukurikirane mu kwiyereka akanama nkemurampaka
Aha bavaga aho bambariye bagana mu cyumba bari bategererejwemo n'akanama nkemurampaka
Aba ni bo bemerewe kugaragariza akanama nkemurampaka ubushobozi bafite
Babanje kwimenyereza uburyo bwo gutambukano kwifotoza bibereye nyampinga
-Ahagana ku isaha ya saa cyanda n'iminota 10(15h10')ni bwo umukobwa wa mbere yageze imbere y'akanama nkemurampaka bareba uburyo atambuka, yiyerekana n'uburyo asubiza, maze nyuma ye n'abandi bagenda baza bakurikije uko bakurikirana kuri numero.
Mike Karangwa, Turatsinze Glycerie na Rwabigwi Gilbert ni bo bari bagize akanama nkemurampaka
Uwera Nice ufite ibiro 53 n'uburebure bwa metero 1,74 ni we wabimburiye abandi kwigaragaza imbere y'akanama nkemurampaka
Mukunde Laurette umukobwa ufite imyaka micye mu bitabiriye(18), akaba afite ibiro 70 n'uburebure bwa metero 1,75
Murerwa Diane afite uburebure bwa metero 1,73 n’ibiro 60, aha nawe yari imbere y'akanama nkemurampaka
Umutesi Winie afite uburebure bwa metero 1,72 n’ibiro 60
Televiziyo zitandukanye zirimo gukurikirana iki gikorwa
Mutagoma Diane afite uburebure bwa metero 1,76 n’ibiro 50
Umwali Aurore afite uburebure bwa metero 1,76 n’ibiro 53, aha nawe ari kumvikanisha ibitekerezo bye
Umutoni Josiane afite uburebure bwa metero 1.70 n’ibiro 52 na we arifuza kuzaserukira Intara y'Amajyaruguru
Uwimbabazi Adeline afite uburebure bwa metero 1,76 n’ibiro 59
Abagize akanama nkemurampaka mu kazi
-Ahagana ku isaha ya saa kumi na 45 ni bwo aba bakobwa bose uko ari umunani bahamagawe imbere y'akanama nkemurampaka kugirango babamenyeshe abakomeje n'abasigaye. Ku isaha ya saa kumi n'imwe na 15 ni bwo batandatu ba mbere bahurijweho n'akanamankemurampaka bamenyekanye.
Aba nibo batoranijwe kuzaserukira intara y'Amajyaruguru
Abakobwa bakomeje ni Umwali Aurore(wambaye 6), Umutesi Winie(wari wambaye 4), Mutagoma Diane(wari wambaye 5), Umutoni Josiane(wari wambaye 7), Uwimbabazi Adeline(wari wambaye 8) na Mukunde Laurette(wari wambaye 2).
Bafashe agafoto k'urwibutso
Miss Sharifa Umuhoza wari waje kubashyigikira bafatanye agafoto
Tubibutse ko mu cyumweru kizakurikiraho, tariki ya 21/01/2017, iki gikorwa kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho bizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22/01/2017 ikipe ya Miss Rwanda 2017 izaba igeze mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.
Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.
AMAFOTO:Lewis Ihorindeba