Iyi Ntara ni yo yabimburiye izindi mu kumenya abakobwa bazayihagararira muri iri rushanwa, igikorwa cyabereye i Rubavu aho Inyarwanda.com yabakurikiraniye buri kimwe cyose.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE MU NCAMAKE N'AMAFOTO:
-Kuva ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, abakobwa ba mbere bari batangiye kugera kuri Belvedere hotel aho igikorwa cyo guhitamo abambere bujuje ibisabwa cyabereye. Ibyangombwa by'ibanze nabyo nk'umunzani upima ibiro bafite n'ibipimo by'uburebure byari byateguwe, ndetse ababishinzwe batangiye kugenzura imyirondoro y'abakobwa bahageze mu gihe abandi nabo bakomeje kugenda baza dore ko mu kanya gato akanama nkemurampaka gatangira guhamagara umukobwa umwe ku wundi kugirango barebe intyoza kurusha abandi.
Numero bari buze guseruka bambaye nazo zateguwe
Aba ni bamwe mu bahageze mbere, aha niho bategererezaga ko babahamagara
Muri rusange muri iyi Ntara hari hiyandikishije abakobwa 22, ariko batandatu mu bari bahageze nibo bari bujuje ibisabwa.
-Ahagana ku isaha ya munani n'igice ni bwo abakobwa batangiye kwindakisha no gupimwa umwirondoro(Uko byari byifashe mu mafoto):
Igikorwa cyo gupima uburebure n'ibiro cyakurikiraniwe hafi na Eric Birasa(Ian Boutiue)
Barareba niba imyirondoro ihuye ni yo bujuje kuri internet ku rubuga rwa Miss Rwanda aho biyandikishirije
Morali yari yose kuri aba bakobwa mbere y'uko bahura n'akanama nkemurampaka
Kugirango wemererwe gutambuka ugomba kuba wujuje ibipimo fatizo
Amazina y'abujuje uburebure n'ibiro fatizo bemerewe kugera imbere y'akanama nkemurampaka
-Ahagana ku isaha ya saa cyenda z'amanywa ni bwo batatu bagize akanama nkemurampaka bahageze. Abo ni Mike Karangwa urebe ahanine ubwiza no kuberwa k'umukobwa, Rwabigwi Gilbert uri burebe ibijyanye n'uburyo umukobwa avuga, kurasa ku ntego no kwigirira icyizere na Nyiramungi Odette urebe cyane impamvu umukobwa yahisemo kuzaserukira intara y'Uburengerazuba umushinga ahafitiye n'ibindi.
Abagize akanama nkemurampaka bari kujya inamambere y'uko batangira kwakira abakobwa(Uhereye ibumoso ni:Mike Karangwa, Nyiramungi Odette na Rwabigwi Gilbert)
Abakobwa batoranijwe bapimwa bwa nyuma kugirango batangire kwiyerekana imbere y'akanama nkemurampaka
Bafashe agafoto k'urwibutso mbere yo guhura n'akanama nkemurampaka
-Ahagana ku isaha ya saa cyanda na 50(15h50) nibwo abakobwa bose uko ari batandatu bageze imbere y'akanama nkemurampaka biyerekana mu ntambuka, maze nyuma yaho gato akanama nkemurampaka gatangira guhamagara umwe ku wundi.
Aha baganaga imbere y'akanama nkemurampaka


Cardine Umutoni ufite uburebure bwa 1:72 ibiro 65 numero 1 niwe mukobwa wa mbere wahagaze imbere y'akanama nkemurampaka abazwa ibibazo bitandukanye
Sandrine Uwineza ufite uburebure bwa 1:72 ibiro 51 na numero 2 imbere y'akanama nkemurampaka
Elsa Iradukunda ufite uburebure bwa 1:76 ibiro 50 numero 3
Guelda Shimwa ufite uburebure bwa 1:76 ibiro 57 numero 4
Honorine Uwase Hirwa ufite uburebure bwa 1:70 ibiro 64 numero 5 bamubajije umukobwa mwiza w'umunyarwandakazi uko yaba ameze, nawe ati " Ni uteye nk'igisabo kandi namwe murabibona!"
Linda Umutoni Uwase ufite uburebure bwa 1:73 ibiro 55 numero 6
Bagwire Keza Joannah wabaye nyampinga w'umuco(Miss Heritage 2015), kuri ubu akaba asigaye ari umunyamakuru kuri Televiziyo y'igihugu, nawe yari yaje gukurikirana iki gikorwa
Mike Karangwa umaze kuba ubukombe muri ibi bikorwa, aha yaratangiye akazi
Madame Nyiramungi Odette usanzwe ari rwimezamirimo uzwi mu mujyi wa Rubavu nawe yatanze umusanzu we
Rwabigwi Gilbert nawe yatangaga amanota
-Ahagana ku isaha ya saa kumi n'iminota 45(16h45') nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko aba bakobwa bose uko ari batandatu babanyuze imbere bitwaye neza bikaba byabahaye amahirwe yo gukomeza nta n'umwe uvuyemo.
Aha bari bategereje kumva abatoranijwe kuzaserukira iyi ntara
Babanje kugaragaza bane ba mbere batambutse
Ku mwanya wa 5 haje babiri, bituma bose bahabwa amahirwe mu gihe bagitegereje kureba uko mu zindi ntara bizaba bimeze
Byari ibyishimo kuri aba bakobwa
Utereye amaso hakurya akazuba karenga hejuru y'ikiyaga cya Kivu, nibwo iki gikorwa cyagannye ku musozo
Tubibutse ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 igikorwa nk'iki(auditions) kizakomereza i Musanze hatoranywa abakobwa bazaserukira intara y'Amajyaruguru.
Mu cyumweru kizakurikiraho, tariki ya 21/01/2017, iki gikorwa kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho bizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22/01/2017 ikipe ya Miss Rwanda 2017 izaba igeze mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.
Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba