Miss Rwanda 2017(AUDITIONS): Abazahagararira intara y’Uburengerazuba bamenyekanye -AMAFOTO

Imyidagaduro - 14/01/2017 2:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Rwanda 2017(AUDITIONS): Abazahagararira intara y’Uburengerazuba bamenyekanye -AMAFOTO

Nk’uko byari biteganijwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa w’ubwenge n’uburanga bihebuje uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, rwatangiriye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, aho abakobwa biyizeye bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo.

Iyi Ntara ni yo yabimburiye izindi mu kumenya abakobwa bazayihagararira muri iri rushanwa, igikorwa cyabereye i Rubavu aho Inyarwanda.com yabakurikiraniye buri kimwe cyose.

UKO IKI GIKORWA CYAGENZE MU NCAMAKE N'AMAFOTO:

-Kuva ahagana ku isaha ya saa tanu z'amanywa, abakobwa ba mbere bari batangiye kugera kuri Belvedere hotel aho igikorwa cyo guhitamo abambere bujuje ibisabwa cyabereye. Ibyangombwa by'ibanze nabyo nk'umunzani upima ibiro bafite n'ibipimo by'uburebure byari byateguwe, ndetse ababishinzwe batangiye kugenzura imyirondoro y'abakobwa bahageze mu gihe abandi nabo bakomeje kugenda baza dore ko mu kanya gato akanama nkemurampaka gatangira guhamagara umukobwa umwe ku wundi kugirango barebe intyoza kurusha abandi.

Miss Rwanda 2017Numero bari buze guseruka bambaye nazo zateguwe

Miss Rwanda 2017Aba ni bamwe mu bahageze mbere, aha niho bategererezaga ko babahamagara

Muri rusange muri iyi Ntara hari hiyandikishije abakobwa 22, ariko batandatu mu bari bahageze nibo bari bujuje ibisabwa.

-Ahagana ku isaha ya munani n'igice ni bwo abakobwa batangiye kwindakisha no gupimwa umwirondoro(Uko byari byifashe mu mafoto):

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017Igikorwa cyo gupima uburebure n'ibiro cyakurikiraniwe hafi na Eric Birasa(Ian Boutiue)

Miss Rwanda 2017

Barareba niba imyirondoro ihuye ni yo bujuje kuri internet ku rubuga rwa Miss Rwanda aho biyandikishirije

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Morali yari yose kuri aba bakobwa mbere y'uko bahura n'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Kugirango wemererwe gutambuka ugomba kuba wujuje ibipimo fatizo

Miss Rwanda 2017

Amazina y'abujuje uburebure n'ibiro fatizo bemerewe kugera imbere y'akanama nkemurampaka

-Ahagana ku isaha ya saa cyenda z'amanywa ni bwo batatu bagize akanama nkemurampaka bahageze. Abo ni Mike Karangwa urebe ahanine ubwiza no kuberwa k'umukobwa, Rwabigwi Gilbert uri burebe ibijyanye n'uburyo umukobwa avuga, kurasa ku ntego no kwigirira icyizere na Nyiramungi Odette urebe cyane impamvu umukobwa yahisemo kuzaserukira intara y'Uburengerazuba umushinga ahafitiye n'ibindi.

Miss Rwanda 2017Abagize akanama nkemurampaka bari kujya inamambere y'uko batangira kwakira abakobwa(Uhereye ibumoso ni:Mike Karangwa, Nyiramungi Odette na Rwabigwi Gilbert)

Miss Rwanda 2017

Abakobwa batoranijwe bapimwa bwa nyuma kugirango batangire kwiyerekana imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Bafashe agafoto k'urwibutso mbere yo guhura n'akanama nkemurampaka

-Ahagana ku isaha ya saa cyanda na 50(15h50) nibwo abakobwa bose uko ari batandatu bageze imbere y'akanama nkemurampaka biyerekana mu ntambuka, maze nyuma yaho gato akanama nkemurampaka gatangira guhamagara umwe ku wundi.

 

Miss Rwanda 2017

Aha baganaga imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Aha biyerekana ku nshuro ya mbere

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Cardine Umutoni ufite uburebure bwa 1:72 ibiro 65 numero 1 niwe mukobwa wa mbere wahagaze imbere y'akanama nkemurampaka abazwa ibibazo bitandukanye

Miss Rwanda 2017

Sandrine Uwineza ufite uburebure bwa 1:72 ibiro 51  na numero 2 imbere y'akanama nkemurampaka

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Elsa Iradukunda ufite uburebure bwa 1:76 ibiro 50 numero 3

Miss Rwanda 2017

Guelda Shimwa ufite uburebure bwa 1:76 ibiro 57 numero 4

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Honorine Uwase Hirwa ufite uburebure bwa 1:70 ibiro 64 numero 5 bamubajije umukobwa mwiza w'umunyarwandakazi uko yaba ameze, nawe ati " Ni uteye nk'igisabo kandi namwe murabibona!"

Miss Rwanda 2017

Linda Umutoni Uwase ufite uburebure bwa 1:73 ibiro 55 numero 6

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Bagwire Keza Joannah wabaye nyampinga w'umuco(Miss Heritage 2015), kuri ubu akaba asigaye ari umunyamakuru kuri Televiziyo y'igihugu, nawe yari yaje gukurikirana iki gikorwa

Miss Rwanda 2017

Mike Karangwa umaze kuba ubukombe muri ibi bikorwa, aha yaratangiye akazi

Miss Rwanda 2017

Madame Nyiramungi Odette usanzwe ari rwimezamirimo uzwi mu mujyi wa Rubavu nawe yatanze umusanzu we

Miss Rwanda 2017

Rwabigwi Gilbert nawe yatangaga amanota

-Ahagana ku isaha ya saa kumi n'iminota 45(16h45') nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko aba bakobwa bose uko ari batandatu babanyuze imbere bitwaye neza bikaba byabahaye amahirwe yo gukomeza nta n'umwe uvuyemo.

Miss Rwanda 2017

Aha bari bategereje kumva abatoranijwe kuzaserukira iyi ntara

Miss Rwanda 2017

Babanje kugaragaza bane ba mbere batambutse

Miss Rwanda 2017

Ku mwanya wa 5 haje babiri, bituma bose bahabwa amahirwe mu gihe bagitegereje kureba uko mu zindi ntara bizaba bimeze

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Miss Rwanda 2017

Byari ibyishimo kuri aba bakobwa

Miss Rwanda 2017

Utereye amaso hakurya akazuba karenga hejuru y'ikiyaga cya Kivu, nibwo iki gikorwa cyagannye ku musozo

Tubibutse ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 igikorwa nk'iki(auditions) kizakomereza i Musanze hatoranywa abakobwa bazaserukira intara y'Amajyaruguru.

Mu cyumweru kizakurikiraho, tariki ya 21/01/2017, iki gikorwa kizaba kigeze mu Ntara y’Amajyepfo aho bizabera i Huye muri Credo hotel. Umunsi ukurikiyeho, tariki ya 22/01/2017 ikipe ya Miss Rwanda 2017 izaba igeze mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa bazahurira i Kayonza muri Silent Hill Hotel.

Ku wa 28/01/2017 hazaba hatahiwe abo mu mujyi wa Kigali, igikorwa kizabera kuri Hill Top Hotel, kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa.

Tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Peti stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uku kwezi, maze kuri 25/02/2017 hazabe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...