Kundwa Doriane yibarutse kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’iminsi ishize akorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka ‘Baby Shower’.
Uyu mukobwa yabaye Miss Rwanda wa gatanu mu mateka y’iri rushanwa mu 2015, ubwo yari afite imyaka 19 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yambitswe ikamba ku wa 21 Gashyantare 2015 muri Kigali Serena Hotel, asimbura Colombe Akiwacu wari Miss Rwanda 2014.
Usibye ikamba rya Miss Rwanda, Doriane yanegukanye igihembo cya Miss Popularity. Mu bihembo yahawe harimo imodoka nshya ya Suzuki SX4 n’amafaranga yahabwaga buri kwezi na Cogebanque.
Nyuma y’igihe ari Miss Rwanda, Doriane yimukiye muri Canada mu 2016 aho yakomereje amasomo. Mu 2026, yasoje icyiciro cya kaminuza, ahabwa impamyabumenyi ya Bachelor of Health Sciences muri Ontario Tech University.
Doriane azwiho kugirira ibanga ubuzima bwe bwite, by’umwihariko ibijyanye n’urukundo. Mu mpera za 2025, yaje mu Rwanda gusura umuryango, inshuti ndetse n’umukunzi we uba i Kigali.
Kundwa Doriane kandi yabaye Visi Perezida w’umuryango International Rwandan Youth for Development (IRYD).

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yibarutse imfura

Kundwa Doriane yahawe impamyabumenyi ya Bachelor of Health Sciences
