Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Gashyantare 2021 ni bwo twababwiye inkuru y'uko umuhanzi nyarwanda w'icyamamare Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye.

Urukundo rwabo rwatangiye ari ibanga biza kurangira barugaragaje
Iyi ni inkuru yavuzweho cyane dore ko yaje ikurikiranye n’iy’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Miss Pamella Uwicyeza, yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2021. Miss Pamella Uwicyeza, umukunzi wa The Ben, abinyujije kuri story ya instagram ye, yerekanye ko akizirikana The Ben ndetse ko akimufite ku mutima nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe amusize akerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi foto yayikuye kuri instagram story ya The Ben aho yari yayihererekesheje indirimbo ya Charlie Puth yitwa One Call Away.
Abinyujije ku rukuta rwa instagram ye, Miss Pamella Uwicyeza yashyize hanze ifoto ya The Ben maze ayiherekesha akarango k’umutima (â¤ï¸) akomeza gushimangira urukundo rwinshi amukunda.
The Ben ari mu Rwanda yagiranye ibihe byiza na Pamela
Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza rwatutumbye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 ubwo hajyaga hanze amwe mu mashusho aba bombi bari kumwe gusa nta n'umwe muri iki gihe wigeze yerura ngo avuge ukuri ku rukundo rwabo.

Miss Pamela na The Ben barakundana nubwo baba ku migabane itandukanye
Tariki ya 13 Mutarama 2021 ni bwo Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yeruriye imbaga y’abashidikanyaga urukundo rwe na The Ben ko ari urwa nyarwo. Kuri ubu The Ben w'imyaka 33 y'amavuko na Miss Pamella Uwicyeza w'imyaka 22 y'amavuko bari mu munyenga w’urukundo rutajegajega.
The Ben na Pamela bigeze kuryohereza muri Tanzania
