Ibi bihembo bitangwa buri mwaka bigamije guha agaciro abanditsi n’ibihangano byabo byagize uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma, kwandika no gusakaza ibitekerezo bifite umumaro ku rwego mpuzamahanga.
Miss Naomie yegukanye igikombe kiri mu byiciro bitatu, igihembo cy’igitabo cyiza, icy'umwanditsi mwiza ndetse n'icy'umwanditsi utanga icyizere “Best Book, Best Author and Most Inspiring Author.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, Nishimwe Naomie yavuze ko yishimiye bikomeye intsinzi yagezeho, anashimira abantu bose bamushyigikiye kuva yatangira guhatanira iki gihembo.
Mu
magambo ye yasobanuye ko iyi ntsinzi atayigezeho wenyine, ahubwo yayikesheje
abakunzi be bagiye bamushyigikira mu buryo butandukanye harimo gutora,
gusangiza abandi ubutumwa bwo kumutora no gukomeza kumutera imbaraga.
Yagize
ati: “Murabona aho tugeze? Nk’uko mubibona twatwaye igihembo cya EBOBea Book
Award 2026! Mu by’ukuri ibi byose byabaye kubera mwebwe mwantoye,
mukanshyigikira, mugasangiza abandi ubutumwa bwo kujya kuntora ndetse bamwe
mukagera aho munaniza inshuti n’imiryango muyisaba kunshyigikira.”
Yakomeje
avuga ko yari azi neza ko abakunzi be batazamutererana muri uru rugendo, ari na
yo mpamvu yumva abafitiye ishimwe rikomeye rizahoraho.
Mu
buryo bwuzuyemo amarangamutima, Nishimwe Naomie yashimiye Imana, anashimira abo
bakoranye barimo inzu yasohoye igitabo cye “Imagine We Publisher”, inshuti
ndetse n’umuryango we.
Yagize
ati: “Mbanje gushimira Imana kuko ibi ni ibintu bikomeye cyane. Ndashimira
abamfashije bose barimo Imagine We Publisher, inshuti zanjye n’umuryango
wanjye. Ariko cyane cyane ndashimira mwebwe mwese mwankunze mukanshyigikira.
Iyi ntsinzi ni iyacu twese, kandi ni intangiriro z’izindi ntsinzi nyinshi.”
Ibihembo
bya “Ebobea Book Awards” bizwiho guha abatsinze ibikombe by’icyubahiro bikozwe
mu buryo bugezweho, bigaragaza agaciro n’uruhare rw’umwanditsi mu guteza imbere
ubuvanganzo n’umuco wo kwandika.
Abageze
mu cyiciro cya nyuma ndetse n’abegukanye ibihembo bahabwa kandi ibindi birango
by’ishimwe bishimangira intambwe baba bagezeho mu rugendo rwabo rw’ubwanditsi.
Kwegukana
iki gihembo kwa Nishimwe Naomie bikomeje kugaragaza ko impano z’Abanyarwanda,
yaba mu buvanganzo no mu zindi nzego z’ubuhanzi, zikomeje kwaguka no
kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
“More
Than A Crown” si igitabo cyanditswe ku buzima bwo kuba Miss Rwanda gusa.
Ahubwo, nk’uko yabyivugiye, ni igitabo cyanditse mu marangamutima, kigaragaza
ukuri kwe, ibikomere yahuye nabyo, ingorane z’ubuzima n’urugendo rwo gukira no
kongera kwiyubaka.
Amasomo,
ububabare, imbaraga n’ukwizera ni byo bigize umutima w’iki gitabo. Bivuze ko
ari igitabo cyagenewe buri wese ushaka kubona ukuri k’undi muntu wigeze
kumenyekana, ariko n’ubundi agasanga agomba kurwana intambara y’ubuzima
nk’abandi bose.
Naomie
agaragaza ko kuba Miss Rwanda bitari bihagije ngo yumve yuzuye nk’umuntu.
Urugendo rwe rwabaye rurerure, ariko aruvuyemo atanga isomo: ikamba ni kimwe,
ariko hari ubuzima burenze iryo shimwe, ni ho havuye izina ry’igitabo “More
Than A Crown”.


Miss Nishimwe Naomie yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamushyigikiye ubwo yari ahatanye muri ibi bihembo mpuzamahanga byatanzwe ku nshuro ya 16


