Nishimwe Naomie yagaragaje ishema aterwa n’ababyeyi bari
mu muryango wabo.
Uyu mukobwa yagize ati "Ku babyeyi bose bari mu muryango
wacu."
Akomeza abashimira urukundo babereka, imbaraga bagaragaza
n’ibitambo batamba ku bw’umuryango.
Nishimwe Naomie agaragaza ko abo aribo rufatiro rw’umuryango wabo kandi ko batewe ishimwe n'ibyo bakora byose.Ubundi abifuriza umunsi mwiza wa nyina w’umuntu.
Ubu butumwa kandi yabuhekesheje amafoto arimo abavandimwe
be yaba abibarutse n’abakiri ingaragu.
Umwe muri abo ni Brenda we wafashe umwanya wihariye
akavuga ibigwi nyina wabibarutse amushimira kandi ko amukunda.
Miss Nishimwe Naomie uyu mwaka na we biteganijwe ko
azasoza 2024 yarashinze urugo.
Aho biteganijwe ko mu Kuboza azasezerana na Michael
Tesfay wamaze kumwambika impeta no gufata irembo.Abana n'ababyeyi bo mu muryango wa Miss Rwanda 2022 Nishimwe Naomie
Ibyishimo byari byose kuri Kathia, Nishimwe, Brenda umubyeyi wabo na ba nyirakuru
Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be bashagaye umubyeyi wabo
Jeannine Noach na Kelly Madla bari kumwe n'umwe mu babyeyi babo
Mu bagize Mackenzie bamwe bamaze kuba ababyeyi uhereye kuri Kelly Madla ndetse na Pamella Loana