Miss Nishimwe Naomie yagaragaje uko “Cyberbullying” irimo gusenya ubuzima bw’urubyiruko

Imyidagaduro - 17/09/2025 12:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Nishimwe Naomie yagaragaje uko “Cyberbullying” irimo gusenya ubuzima bw’urubyiruko

Mu gihe abana n’abangavu basubira mu mashuri mu mwaka mushya w’amasomo, abantu benshi batekereza ku byishimo n’amahirwe mashya. Ariko ku rubyiruko rwinshi mu Rwanda, hari umutwaro udahita wigaragaza: akaga k’amagambo akomeretsa atangazwa ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bakoresha internet nabi mu kuvuga ibitutsi, kubangamira cyangwa gusebanya.

Ibi bikubiye mu gitekerezo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yanyujije muri The New Times.

Naomie yatangiye abara inkuru ye avuga ko ibyo yatekerezaga ko bizaba ibyishimo byo kwambara ikamba rya Miss Rwanda 2020, byaje guhinduka urugamba rutoroshye.

Yasobanuye ati “Icyo natekerezaga ko ari iby’agaciro cyahindutse ikibazo ntatekerezaga. Mu ijoro rimwe, abantu batangiye kumva bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byose ku buzima bwanjye: ku mubiri wanjye, ku musatsi, ku buryo mvuga, ndetse no ku manota yanjye. Ibyishimo byo kwambara ikamba byahindutse ibitero bya buri munsi.”

Yavuze ko amahitamo yasiganye kwari uguceceka, akishisha mu buriri, akareka agahinda kagashirira muri we. Ubundi akaba ‘uwo kwemera inkuru abandi banditse ku buzima bwanjye, n’ubwo yaba ari ibinyoma kandi bikomeretsa.’

Gusa, avuga ko yahisemo gukomeza kugaragara, gukomeza kwandika inkuru ye Nubwo bimeze bityo, ingaruka zari zimaze kugaragara kandi yarazumvise.

Akavuga ko amagambo yanditswe kuri internet ntasibama, ‘abantu mu buzima busanzwe bayabonye kandi barayemera. Amahirwe y’akazi n’ubuzima bwanjye byangijwe.’

Miss Naomie avuga ko ‘cyberbullying’ itandukanye n’ihohoterwa ryo ku mubiri. Iyo umuntu akubitwa, akenshi bibera mu ishuri cyangwa mu muryango.

Ariko amagambo yo kuri internet akwirakwira hose, aho ijambo ryanditswe i Kigali rishobora gusomwa i Musanze mu masegonda. Ibi bituma abantu utazigera ubonana nabo batekereza ko bakumenye, kandi ikibi gikurura ikindi.

Ubushakashatsi ku isi bwerekana ko umwana umwe muri batanu ahura na cyberbullying, kandi hari ihuriro rikomeye hagati ya cyberbullying, agahinda gakabije (Depression), ihungabana n’ibitekerezo byo kwiyahura.

Mu Rwanda, kwiyahura ni cyo cyateye urupfu rwa kabiri ku bantu bafite imyaka 15–29. Mu gihe gikomeye, urubyiruko rwinshi rwiyambaza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga mu gushaka guhashya agahinda kabo.

Kuva kuri internet si cyo gisubizo (Logging Off)

Naomie asobanura ko amagambo yanditswe kuri internet ntashobora gusibwa. Ariko n’ubwo umuntu yaciye ku mbuga nkoranyambaga, amagambo aguma mu mutwe, agasubirwamo n’abandi, kandi agahindura uko wiyumva.

Yavuze ko ababyeyi bagomba kubaza, kumva no gukurikirana abana babo nta kwirengagiza. Amashuri agomba guhugura abarimu kumenya ibimenyetso by’ihungabana no gushyiraho ahantu hizewe ho kuganirira abanyeshuri.

Inzego zishinzwe amategeko n’imbuga za internet zigomba gufata ihohoterwa ryo kuri internet nk’ikibazo gikomeye, kugira ngo ababikora bahanwe.

Naomie anavuga ko ari ngombwa kwigisha urubyiruko kubahana kuri internet hakiri kare. Abana bagomba kumenya ko inyuma ya buri ‘username’ (Izina umuntu akoresha kuri Internet) hari umuntu ushobora gukomeretswa n’amagambo rivuga. Ati “Ntitugomba gutegura urubyiruko gusa guhangana na ‘Cyberbullying’, ahubwo tugomba no kubarinda kuba abahohotera abandi.”


Kuyobora inkuru yawe

Miss Naomie avuga ko byamusabye ubutwari guhagarara no kwiyoborera inkuru ye. Anavuga ko yanditse byinshi ku rugendo rwe mu gitabo cye gishya “More Than a Crown” kizajya hanze mu Ugushyingo 2025, aho asangiza abandi uko akomeza guhitamo inkuru ye n’ubwo hari urusaku.

Ariko kandi avuga ko benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda nta muryango ubashyigikira cyangwa imbaraga zo gukora ibyo. Kuko bamwe bakoresha alcohol, kwigunga, abandi bagatekereza kwiyahura.

Ni yo mpamvu Miss Naomie asaba ko abantu bose bagira ijwi ryo kurengera urubyiruko: Ko Cyberbullying irimo gusenya ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko rw’u Rwanda, irimo gutwara ubuzima no kugabanya amahirwe. Urukundo n’ubwuzu ntirugomba guhagarara iyo twinjiye kuri internet’.

Asoza agira ati “Niba dushaka ko urubyiruko rw’u Rwanda rugira ahazaza heza, tugomba kururinda kuri internet nk’uko tururinda mu mashuri no mu miryango. Igihe cyo gufata ingamba ni ubu,”

Cyberbullying ni ihohoterwa cyangwa gukomeretsa umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane internet n’imbuga nkoranyambaga.

Mu buryo burambuye, bishobora kuba: Gutuka, gusebya cyangwa gutera isoni umuntu ku mbuga za internet (nka Facebook, Instagram, TikTok n’izindi).

Kwandika cyangwa gusakaza ibintu byamunaniza cyangwa bikamuca intege, nko kuvuga ku mibiri ye, imyambarire, imisatsi, amafoto, indangagaciro, n’ibindi. Gutera ubwoba, kumugirira nabi mu buryo bw’ihungabana ry’umutwe cyangwa ku buzima bwe.

Naomie avuga ko cyberbullying itandukanye n’ihohoterwa ryo ku mubiri: ntigira aho ihagarara, kuko amagambo akwirakwira hose mu gihe gito kandi abantu batandukanye bashobora kuyabona no kuyemera.

Ibi bishobora gutera agahinda gakomeye (depression), ubwoba, kwiyahura, cyangwa kugabanya amahirwe y’akazi n’ubuzima bw’umuntu.

Mu Kinyarwanda, wavuga ko cyberbullying ari "ihohoterwa ryo kuri internet", hari n’abavuga ko ari ‘kuzomerwa’ cyangwa "gukomeretsa umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga".


Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w'u Rwanda 2020, asanzwe afite umushinga ugamije guhangana n'agahinda gakabije (depression) mu rubyiruko, wibanze cyane ku buzima bwo mu mutwe. Uyu mushinga yawutangije ubwo yiyamamarizaga ikamba rya Miss Rwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU GITABO MISS NAOMIE AGIYE GUSHYIRA HANZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...