Ibi
bihembo bitangwa buri mwaka, bigamije guha agaciro abanditsi n’ibihangano byabo
byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku rwego
mpuzamahanga.
Amatora
yatangiye ku wa 26 Werurwe 2026, aho abakunzi b’ibitabo n’abasomyi bo hirya no
hino ku Isi batangiye gutora, nubwo itariki nyir’izina yo gutangaza abatsinze
itaratangazwa.
Mu
butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Naomie yagaragaje ibyishimo byinshi
anasaba abakunzi be kumushyigikira, agira ati: “Igitabo cyanjye 'More Than a
Crown' cyatoranyijwe mu bihataniye ibihembo bya Ebobea Book Awards 2026, kandi
nongeye kubasaba urukundo n’ubufasha bwanyu. Nyamuneka muntore mukoresheje ‘link’
iri kuri ‘bio’ yanjye."
Yanibukije
abafana be ko bashobora kugura iki gitabo binyuze ku mahuriro yashyizeho,
abasaba gukomeza kumuba hafi muri uru rugendo.
Mu
bandi banditsi bahatanye muri aya marushanwa harimo ibitabo nka “Discovering
Existential Intelligence” cya Flavia Ceccato, “Nehemiah Arise” cya Gregory
Toussaint ndetse na “Making It Big” cya Femi Otedola n’abandi banyuranye.
Ibihembo
bya Ebobea Book Awards bizwiho kugira ibimenyetso byihariye birimo igikombe
cy’icyubahiro gikozwe mu buryo buhanitse, kigaragaza ubuhanga n’agaciro
k’ikorwa ry’ubwanditsi.
Hari
kandi n’ibindi birango bihabwa abatsinze n’abageze ku cyiciro cya nyuma
(Finalists), bigaragaza intambwe bagezeho mu buhanzi bwo kwandika.
Kuba
Ishimwe Naomie ari mu bahatanye muri ibi bihembo mpuzamahanga, ni indi ntambwe
igaragaza ko impano z’Abanyarwanda mu kwandika no mu bindi by’ubuhanzi zikomeje
kwaguka no kumenyekana ku rwego rw’Isi.
KANDA HANO UBASHE GUTORA NISHIMWE NAOMIE

Ishimwe Naomie yishimiye ko igitabo cye 'More Than a Crown' cyageze ku rwego mpuzamahanga, asaba abakunzi be kumushyigikira mu matora ya Ebobea Book Awards

Igitabo cya Ishimwe Naomie kiri mu bihataniye Ebobea Book Awards, yasabye abafana be kumutora kugira ngo atsinde

Ishimwe Naomie yongeye kwandika amateka mu bitabo, More Than a Crown ihataniye igihembo mpuzamahanga
