Miss Naomie na Willy Ndahiro umenyerewe muri Cinema berekeje muri Nigeria-AMAFOTO

Imyidagaduro - 06/05/2022 11:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Naomie na Willy Ndahiro umenyerewe muri Cinema berekeje muri Nigeria-AMAFOTO

Miss Nishimwe Naomie na Willy Ndahiro wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Paul bagiye guhagararira u Rwanda nka bamwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Style mu gihugu cya Nigeria.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2022, ni bwo Miss Naomie na Willy berekeje mu gihugu cya Nigeria, aho batumiwe ku kuba bamwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Style muri iki gihugu.

Miss Style ni irushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2020, ni rimwe mu marushanwa mashya ari ari kuzamura izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse rikagerageza kwiyegereza ab’ibyamamare batandukanye.

Uwatsindiye ikamba muri aya marushanwa ahabwa igihembo nyamukuru kigizwe n’imodoka aho ahabwa agaciro gakomeye ko kuba nyampinga w’iri rushanwa ndetse akabasha guhabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Style 2022 bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2022, aho Miss Naomie na Willy Ndahiro bazaba bari mu bagize akanama nkemurampaka.

Miss Naomie, Willy na Sinari ni bamwe mubagize akanama nkemurampaka

Miss Nishimwe Naomie wagiye mu gihugu cya Nigeria ni Nyampinga w’u Rwanda wegukanye ikamba mu 2020. Uretse iri kamba kandi uyu mukobwa azwi cyane mu itsinda ahuriyemo n’abavandimwe be bo muri Mackenzies.

Willy Ndahiro ni umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda, akaba ari n’umwe mu bakunzwe cyane muri Cinema nyarwanda. Uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

Miss Naomie na Willy berekeje muri Nigeria

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...