Naomie yasangije abamukurikira kuri Instagram ubutumwa
bwuzuyemo urukundo, ukwizera n’icyizere afite ku buzima bw’umwana we,
anatangaza ko ari umuhungu.
Mu butumwa bwe, yagaragaje ko we na Tesfay babona uyu mwana
nk’impano ikomeye bahawe n’Imana, ndetse nk’igisubizo cy’amasengesho yabo.
Yanditse ati: “Ni umuhungu! Ku muhungu wacu w’agaciro,
igitangaza cyacu gito, igisubizo cy’amasengesho yacu. Waremwe mu buryo
bw’igitangaza n’Imana. Ndetse na mbere y’uko ngufata mu maboko yanjye, Imana
irakuzi, iragukunda kandi ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe.”
Yakomeje asaba Imana kurinda umwana we, agaragaza ko nubwo
ataramuterura ngo amushyire mu gituza, amwifuriza ubuzima bwiza kandi amushyize
mu maboko y’Imana.
Ubutumwa bwe bwagaragaje amarangamutima y’umubyeyi witegura
kwakira umwana, ndetse n’icyizere afite cy’uko azakura ayobowe n’urukundo
rw’Imana.
Ku babyeyi benshi, gutegereza umwana si ugutegura gusa ibikoresho azakenera cyangwa ahazaza he, ahubwo ni urugendo rwuzuyemo amasengesho, ibyiringiro n’inzozi z’uko azagira ubuzima bwiza. Ubutumwa bwa Naomie na bwo bwagarutse kuri ibyo byiyumvo, agaragaza ko umwana we afite umwanya wihariye mu buzima bwe na mbere y’uko avuka.














