Ni igitabo avuga ko cyuzuye ubuzima bwe bwite, ibikomere yanyuzemo, amasomo yakuye mu buzima n’uko ukwizera kwamufashije gukomeza guhagarara kigabo.
Mu magambo arimo amarangamutima menshi yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025 yagize ati “Maze igihe nkora ku kintu cyihariye cyane ku buzima bwanjye… kandi ubu ni bwo igihe kigeze ngo mbasangize impamvu yatumye numvikana gake kuri YouTube”
“More Than A Crown’ ni cyo gitabo cya mbere nanditse, kandi maze kucyirangiza. Ni cyo kintu cyiza, kirimo ukuri n’amarangamutima menshi nanditse mu buzima bwanjye. Nacyanditse nshyizemo igice cyose cyanjye, imbaraga, amasomo, ububabare, n’ukwemera.”
Iri jambo rya Miss Naomie ryerekana neza ko iki gitabo atacyanditse nk’umushinga usanzwe, ahubwo cyaturutse ku nkovu z’ubuzima, amarira atavugwa, icyizere cyo gukira n’urugendo rwo kongera kwiyubaka nk’umuntu.
Mu bundi butumwa yatangaje, Miss Naomie yagaragaje ko atari wenyine muri uru rugendo, ko abakunzi be babaye igice cy’ibihe byose by’ibyo yanyuzemo.
Yagize ati “Mumenye ko mbajyana muri buri ntambwe y’urugendo rwanjye. None se… murebe ko mwabona ishusho y’igikurikiraho mukunda kurusha izindi.
Bishoboka ko nshobora kukibereka vuba cyane.”
Aha Miss Naomie yatanze igitekerezo ko vuba aha ashobora gutangaza ishusho (cover) y’igitabo, abisaba abamukurikira gutangira kwibaza uko kizaba kimeze.
Igitabo kivuga ku buzima burenze kuba Nyampinga
“More Than A Crown” si igitabo cyanditswe ku buzima bwo kuba Miss Rwanda gusa. Ahubwo, nk’uko yabyivugiye, ni igitabo cyanditse mu marangamutima, kigaragaza ukuri kwe, ibikomere yahuye nabyo, ingorane z’ubuzima n’urugendo rwo gukira no kongera kwiyubaka.
Amasomo, ububabare, imbaraga n’ukwizera ni byo bigize umutima w’iki gitabo.
Bivuze ko ari igitabo cyagenewe buri wese ushaka kubona ukuri k’undi muntu wigeze kumenyekana, ariko n’ubundi agasanga agomba kurwana intambara y’ubuzima nk’abandi bose.
“Birenze Ikamba”: Igitabo cy’umutima
Naomie agaragaza ko kuba Miss Rwanda bitari bihagije ngo yumve yuzuye nk’umuntu. Urugendo rwe rwabaye rurerure, ariko aruvuyemo atanga isomo: ikamba ni kimwe, ariko hari ubuzima burenze iryo shimwe — ni ho havuye izina ry’igitabo “More Than A Crown”.
Nubwo Miss Naomie atatangaje amatariki nyir’izina, yemeje ko igitabo kirangiye, kandi ko ibisigaye harimo no kugaragaza ishusho yacyo biri hafi gutangazwa.
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga be biteze byinshi birimo n’iminsi yacyo yo kugishyira ahabona.
Ishimwe Naomie yatanze urugero rwiza rw’uko ubuzima bw’uwigeze kuba Nyampinga bushobora kuba isomo rikomeye ku bandi.
Igitabo cye “More Than A Crown” kizaba gihamya y’uko umuntu ashobora kunyura mu bikomeye, ariko akabibyaza isomo n’igitabo kivugira benshi.
Ni igitabo cyitezweho gufasha abakobwa n’abahungu, urubyiruko n’abakuze, gusubira mu nkuru z’umutima w’umuntu — zikabafasha kwiyubaka.

Miss Naomie yatangaje ko amaze igihe yandika igitabo gishingiye ku buzima bwe bwite, amarira yanyuzemo, imbaraga yisanzemo n’ukwemera kwamufashije gukira. Icyo gitabo cyamaze kurangira, yacyise “More Than A Crown”

Miss Naomie yatangaje ko abakunzi be babaye igice cy’ingenzi cy’urugendo rwe, kandi ko vuba aha ashobora kubasangiza igishushanyo cy’igitabo cye gishya. Arabibutsa ko urukundo rwabo rwamubereye urumuri

Miss Naomie yatangaje ko igitabo cye gishya ari cyo kintu cyuzuyemo ukuri n’amarangamutima menshi yigeze kwandika. Ni inkuru ivuga ku gukira ibikomere, kwiyakira no gusobanukirwa ko hari ubuzima burenze ikamba

