Miss Nadia Agasaro umugore wa Riderman yamuteye imitoma itagira uko isa mu kumwifuriza imyaka 7 bamaranye-AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/08/2022 3:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Nadia Agasaro umugore wa Riderman yamuteye imitoma itagira uko isa mu kumwifuriza imyaka 7 bamaranye-AMAFOTO

Imyaka irindwi irashize Riderman na Agasaro Nadia bakoze ubukwe, cyane ko mu 2015 aribwo bahanye isezerano ryo kubana akaramata. Kuri ubu bombi bafitanye abana batatu barimo impanga.

Abinyujije kuri konti ye ya instagram mu masaha agera muri 11 ashize, umugore wa Riderman, Nadia Agasaro yashimiye cyane Riderman kubw’imyaka 7 bamaranye barushinze, ndetse akaba yaramuhaye umuryango mwiza.

Yanditse kuri Instagram ashimira umugabo we Riderman ibihe bitandukanye bagiye banyuranamo, amwifuriza isabukuru nziza, avuga ko Imana yakoze kumuremera umugabo udasanzwe.

Ati “Ndagushimira imyaka 7 twubakanye urugo rw'umunezero, ndagushimira irenga 7 tumaranye mu rukundo kandi bivuye mu ndiba y'umutima, ndagushimira kumpa umuryango mwiza cyane.

Iyi tariki iyo igeze nibuka byinshi ......, gusa muri byose ikiganza ibindi ni isezerano ry'urukundo ruhoraho twagiranye Imbere y'Imana. Ndagukunda Gatsinzi ".

Arakomeza ati “Nkukunda urwo ntigeze nkunda undi. Nkukunda urwihariye kuko nagusanganye ubudasa. Usa ukwawe kandi nakubahiye, nkubahira, nzanahora nkubahira urwo wankunze. Komeza uRandire muri njye, wagura Ikamba wanyambitse, nsangize isi urwo nkukunda, bityo abatatu bacu n'aba urwatubyaye rw'imisozi igihumbi bose bazarwibuke mu ngero z'abaranzwe n'urudasaza rwo kaganza izindi zishyira kw'iherezo. Jtm mon ange tombé du ciel [ndagukunda mu malayika wanjye wavuye mu ijuru].’’

Nadia areba akana ko mujisho Riderman

Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

Uyu muraperi Riderman yabanje gukundana n’umuhanzi mu njyana ya Dancehall, Mukasine Asinah [Asinah Erra] guhera mu Ugushyingo 2008 kugeza mu 2014.

Riderman yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Yasoreje amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire St André, aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye na Sciences Humaines.

Nadia yerekanye amarangamutima ye kurwo akunda Riderman

Yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party "; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora nk’umuhanzi ku giti cye.

Riderman n'umugore we Nadia ku munsi w'ubukwe bwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...