Ibi
Muyango yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere y’uko yerekeza
mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, aho yagiye kuyobora igitaramo kizahuza
abahanzi barimo Bruce Melodie na Sheebah Karungi, giteganyijwe ku wa 7 Werurwe
2026.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 4 Werurwe 2026, Muyango yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya Kigali i Kanombe, atangira urugendo rwerekeza i Burayi, mu gihe
ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka ku bijyanye n’akazi ko ‘guhostinga’,
gakunze gukorwa n’abakobwa benshi mu birori n’ibitaramo.
Mu
minsi ishize, KNC washinze ikipe ya Gasogi United, yumvikanye kuri Radio/TV1
ayobora, avuga ko kuri we ‘guhostinga’ ari uburaya. Iyi mvugo ye yakuruye
impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayishyigikiye abandi
bakayamagana.
Ni
amagambo atarakiriwe kimwe, cyane cyane n’abakora aka kazi bavuga ko ari umwuga
wemewe kandi ubatunze.
Agaruka
kuri ayo magambo, Muyango yavuze ko atishimiye uburyo aka kazi kagereranywa
n’uburaya, ashimangira ko nta muntu ukwiye kuninura cyangwa gutesha agaciro
umurimo w’undi.
Yagize
ati “Ni tukajye dusebya ibintu abantu bakora, sibyo. Kubera ko nanjye Muyango
ntabwo ndi hasi ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza nkavuga
kandi kikamenyekana, rero ntabwo ari uko njyewe nteye. (Gusa) ntabwo
twemeranya.”
Mu
magambo ye, yumvikanishije ko buri wese akwiye kubahwa ku murimo akora, cyane
cyane iyo ari akazi kemewe n’amategeko kandi kagamije gutanga serivisi mu
birori no mu bitaramo.
Iyi
ngingo ya ‘guhostinga’ yakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagaragaza ko hari
abitiranya aka kazi n’imyitwarire y’abantu ku giti cyabo, mu gihe abandi basaba
ko habaho gutandukanya umwuga n’imyitwarire y’umuntu.
Ku
ruhande rwa Muyango, agaragaza ko akazi ko kuyobora ibirori (MC/Host) ari
umwuga ukeneye ubunyamwuga, icyizere no kumenya guhuza abantu, kandi ko atari
byiza kuwusiga icyasha rusange.
Mu
gihe impaka zigikomeje, ikigaragara ni uko iyi mvugo ya KNC yateje ibiganiro
bigari ku gaciro n’isura by’umurimo wa ‘hostess’ mu Rwanda, aho bamwe basaba ko
hafatwa umwanya wo kuwusobanukirwa kurushaho, aho kuwucira urubanza rusange.
Ku
rwego mpuzamahanga, akazi ko hosting/hostess (Event Hosting & Brand
Promotion) gafatwa nk’umwuga wemewe kandi ugenzurwa n’amategeko, atari ikintu
gifitanye isano n’uburaya nk’uko hari abajya babivuga.
Ku
rwego mpuzamahanga, ntibavanga umwuga n’imyitwarire bwite y’umuntu. Niba hari
umuntu ukoresha nabi amahirwe ari mu kazi, afatwa nk’umuntu ku giti cye,
ntibifatwe nk’isura rusange y’umwuga.
Nubwo
ari umwuga wemewe, hari ibihugu byagiye bigira impaka ku buryo bamwe mu
bakoresha ‘abahostess’ bibanda ku isura kurusha ubushobozi.
Ku
rwego mpuzamahanga, guhostinga si uburaya, ahubwo ni umwuga wo mu rwego
rw’imyidagaduro, itumanaho n’ikorwa ry’ibirori.
Impaka zishobora kubaho bitewe n’imyumvire y’abantu cyangwa umuco runaka, ariko mu mategeko no mu mikorere isanzwe, ni akazi kemewe kandi gafite agaciro ku isoko ry’umurimo ku Isi.

Miss Muyango yavuze ko atemeranya na KNC wavuze ko ‘guhostinga’ ari uburaya, ashimangira ko nta muntu ukwiye gutesha agaciro akazi k’undi, kuko buri mwuga wemewe ugomba kubahwa no guhabwa agaciro kawo

Mu gihe impaka zikomeje ku mbuga nkoranyambaga, Muyango yasobanuye ko ‘guhostinga’ ari umwuga usaba ubunyamwuga n’icyizere, asaba abantu gutandukanya umwuga n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye

Miss
Muyango yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho agiye kuyobora igitaramo
kizahuza Bruce Melodie na Sheebah Karungi i Brussels, mu gitaramo gitegerejwe
n’Abanyarwanda n’inshuti z’umuziki nyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA MUYANGO
VIDEO: Melvin –Pro/
InyaRwanda.com
