Muri Mutarama 2023, nibwo Miss Muyango yatangiye urugendo rw’itangazamakuru ahereye kuri Isibo TV binyuze mu kiganiro ‘Take Over’.
Icyo gihe yari abisikanye na Bianca yari asimbuye. Ageze kuri Isibo TV, yakoranye na MC Buryohe waje gusezera, akorana na Benda nawe wari winjiye mu itangazamakuru.
Mu kwezi gushize, General Benda nawe yasezeye kuri Isibo TV nk’uko yigeze kubihamiriza InyaRwanda.
Kuri ubu, Miss Muyango yasezeye kuri Isibo Tv akomereza mu zindi nshingano. Uyu mugore aherutse gutangiza ibiganiro ku muyoboro we wa Youtube yise ‘Who is my Date Today?’
Christian Abayisenga umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuri Isibo TV &Radio, yabwiye InyaRwanda ko Miss Muyango yasezeye kubera izindi nshingano, kandi bamushimira igihe bamaze bakorana.
Yavuze ko bishimiye guha ikaze Khadidja Nino mu muryango mugari wa Isibo Radio/TV.
Ati “Umuryango wa Isibo TV &Radio twishimiye kwakira umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro beza mu gihugu. Afite impano ikomeye. Turizera ko azagirira ibihe byiza kuri Isibo Tv na Radio. Ndasaba abantu kujya bamukurikira mu kiganiro TakeOver guhera ku wa mbere kugera ku wa Gatanu guhera saa munani n’igice kugera saa kumi n’iminota 45.”
Khadidja Nino amaze igihe ari mu itangazamakuru, ndetse yamenyekanye cyane akora kuri Flash TV.
Miss Muyango yasezeye kuri Isibo TV nyuma y’imyaka ibiri n’amezi umunani ayikoramo
Uwase Muyango yasimbuwe na Khadidja Nino mu kiganiro ‘Take Over’
Miss Muyango yatangiye ibiganiro bye bishya kuri YouTube yise ‘Who is my Date Today’?
Isibo TV & Radio yishimiye kwakira Khadidja Nino, umwe mu banyamakuru bazwi mu myidagaduro