Swattace Co Ltd ni ikigo cy’ubucuruzi
gikorera mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Muhima munsi ya Gare yo mu Mujyi
(Downtown); cyatangiye muri 2011 hagamijwe gukemura ibibazo Abanyarwanda bari
bafite byo kubura servisi zirimo izo gukodesha, kugura no kugurisha imitungo
yimukanwa n’itimukanwa nk’inzu, imodoka, ibibanza n’ibindi.
Kuva icyo gihe Swattace yabaye
igicumbi cy’aho bajya gushaka imodoka, zaba izo gukoresha mu bukwe cyangwa izo
gutemberamo zo mu bwoko bwose umukiliya yakwifuza, kandi ku giciro kinogeye buri
wese.
Iki kigo gifite icyerekezo cyo kuba
ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga serivisi zo gukodesha imodoka, no kuzigurisha
ndetse no gukodesha inzu no kuzigurisha.
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa no
kurushaho gutanga serivisi nziza cyane cyane izirebana n’imodoka no kuzigeza
kuri benshi, kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, Swattace yatangije
gahunda nshya ku bakiliya yitwa ‘Tinyuka’ inaboneraho gutangaza ba ‘Brand
Ambassadors’ bazabafasha kumenyekanisha iyi gahunda nziza ku bakiriya.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
cyabereye kuri Kigali Serena Hotel, Umuyobozi Ushinzwe Guteza Imbere Ibikorwa
bya Swattace, Tuyisenge Jean Pierre yavuze ko mu gutangiza iyi gahunda
yashyizeho na ba ‘Brand Ambassadors’ barimo Muyango Claudine wabaye umukobwa
uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] muri Miss Rwanda 2019, ndetse n’Umunyamakuru
Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta.
Tuyisenge yavuze ko iyi gahunda yiswe
‘Tinyuka’ igizwe n’uburyo butatu. Avuga ko ubwa mbere ari igihe umukiriya agana
Swattace ikamugurira imodoka yarangiza ikayiha akazi mu gihe cy’imyaka ibiri
n’igice (ni ukuvuga amezi 30), ikamwungukira ijanisha runaka y’ikiguzi baba
batanze kuri iyo modoka.
Uburyo bwa kabiri umukiriya ashobora
guhitamo ko Swattace ifata iyo modoka mu gihe cy’imyaka ibiri, ‘icyo gihe tukaba
twamwungukira ijanisha runaka’.
Uburyo bwa gatatu ni igihe umukiriya agura imodoka akayizanira Swattace ikayiha akazi mu gihe runaka, hanyuma avuga ko muri icyo gihe ‘tuyimenyera serivisi zose ikenera nko kuyimenera amavuta, kuba twayikoresha mu igaraje igihe cyose yaba yagize ikibazo ubundi tukamubwira igiciro twamuheraho.’
Ati “Uyu munsi by’umwihariko,
twifurije gutangariza Abanyarwanda ko ushobora kuza tukagurisha imodoka, tukayiha akazi, kuko turazifite hanyuma tukajya tuguha amafaranga akajya kuri
konti yawe mu gihe runaka tuba twumvikanye, kandi mu by’ukuri ukabona ko harimo
inyungu ku kigero cyo hejuru. Abazatugana tubabwira byinshi kuri byo."
Umuyobozi Ushinzwe Guteza Imbere
Ibikorwa bya Swattace, Tuyisenge Jean Pierre yavuze ko bahisemo Muyango
Claudine na Fatakumavuta muri uru rugendo rwo kumenyekanisha serivisi za
Swattace, kubera ko ari abantu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bitezeho
kugeza kure ibyo bakora.
Ati “Rero mu rwego rwo kugira ngo
abantu batugane tubagezeho izo serivisi dufite, abafatanyabikorwa dufite
Fatakumavuta na Claudine Muyango. Ni ‘Brand Ambassadors’ bacu, nibo bantu
twifuje gufatanya kugira ngo badufashe kumenyekanisha ibikorwa. Twasanze ari
abantu beza bo gukorana, bari mu mwanya mwiza mu by’ukuri twashakaga."
Tuyisenge yavuze Muyango na
Fatakumavuta bazifashisha imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira mu kumenyakanisha
ibikorwa byabo.
Muyango avuga ko yishimiye kuba agiye
gukorana na Swattace, kandi ko azaharanira gukoresha imbuga ze cyane mu
kumvikanisha serivisi z’iki kigo.
Ati “Ngiye gukorana na Swattace mu
buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo nkoresheje ‘social media’. Ni byiza. Ubundi
ahantu njyewe namamariza kompanyi zitandukanye nkoresha Instagram, Snapchart,
Whatsapp mbese imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda abantu bakurikira."
“Rimwe na rimwe nkaba najya no kuri
Youtube nkabisobanura mu buryo burambuye, kugira ngo wa muntu no kuri Youtube
abibone. Njyewe rero ni ugufata video, nkashyiraho izo modoka, no gusobanura."
Muyango yavuze ko hari uwo baganiriye
mu minsi ishize amubwira ko iyo uguze imodoka ya miliyoni 12 Frw muri Swattace,
ushobora kubona inyungu ya miliyoni 18 Frw mu gihe cy’imyaka. Bivuze ko
wungutse miliyoni 6 Frw. Ati “Urumva ubwo ni ubushabitsi umuntu ashobora
kugukorera wowe utabigizemo uruhare runini. Umuntu wese namubwira kuzana muri
Swattace."
Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta],
yavuze ko Swattace ibaye kompanyi ya cyenda agiye kujya yamamariza ibikorwa
byayo. Avuga ko amafaranga aba yahawe, ajyana n’inshingano zo kumenyekanisha
serivisi z’ibyo bigo biba byamugiriye icyizere.
Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba ‘Brand Ambassador’ wa Swattace, kandi ko yiteguye kuzayivuga aho azaba ari hose.
Ati “Mu
byo nsabwa harimo gusobanura imikorere ya Swattace. Miliyoni 20 Frw ufite muri
banki ziri kunguka 7% uyaguze imodoka ukayituzanira muri Swattace, twebwe muri
Swattace dushobora kuguha inyungu ya 40% bishobora kugera no kuri 50%."
Yavuze ko yifashishije
ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ze, azagaragaza ubudasa bw’ikigo
Swattace.
Swattace yatangije gahunda nshya yise
‘Car leasing/renting project’, igamije gufasha abantu gukodesha imodoka n’ibindi
Tuyisenge yavuze ko ibinyabiziga bya
Swattace bifite ubwishingizi binyuze muri BK Insurrance
Miss Muyango Claudine na Sengabo Jean
Bosco [Fatakumavuta] nibo bagizwe ‘Brand Ambassadors’ b’iki kigo kimaze imyaka irenga
11 ku isoko
Uhereye ibumoso: Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta],
Umuyobozi ushinzwe Guteza Imbere Ibikorwa bya Swattace, Tuyisenge Jean Pierre
na Uwase Muyango Claudine
Sengabo yavuze ko yishimiye gukorana na Swattace, agaragaza ko azakoresha imiyoboro ye mu kumenyekanisha serivisi zabo
Fatakumavuta [Ingagi Nkuru] avuga ko
ibikorwa bya Swattace byivugira-Agashishikariza abafite amafaranga kutayahunika
kuri Banki

Muyango yavuze ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze kugera kuri Youtube abwira abamukurikira uko bagura bakanakodesha imodoka muri Swattace

‘Fatakumavuta’ yavuze ko ari bwo bwa mbere ahuriye na Miss Muyango mu bikorwa byo kwamamariza kompanyi imwe
Bamwe mu bakozi b’ikigo Swattace
kimaze imyaka irenga 11 gitanga serivisi zijyanye no gukodesha imodoka

AMAFOTO: Yves Morgan