Miss Mutoni Balbine ushinja Kata irushanwa Miss Rwanda yeruye ko atazarisubiramo

Umuco - 02/03/2016 6:48 PM
Share:
Miss Mutoni Balbine ushinja Kata irushanwa Miss Rwanda yeruye ko atazarisubiramo

Miss Mutoni Balbine w’imyaka 20 y’amavuko nyuma yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda inshuro ebyiri zose akaribura, by’umwihariko ku nshuro iheruka akaba yaraviriyemo amaramasa mu gihe umwaka ushize yari yabaye igisonga cyane kane,kuri ubu yafashe umwanzuro wo kutazasubira muri iri rushanwa.

Mutoni Balbine wavuzwe cyane kurusha Mutesi Jolly nyuma ya Miss Rwanda 2016, ni muntu ki? 

Mutoni Balbine ni umwe mu bamaze kwitabira amarushanwa y’ubwiza inshuro nyinshi. Amarushanwa akomeye yabashije kwitabira harimo na Miss Rwanda ntabwo yahiriwe nayo kuko amaze imyaka ibiri ahatanira iri kamba ariko akaba yararibuze. Ku mbuga nkoranyambaga: Facebook, Twitter, Whats’App, niwe uri kuvugwa cyane kurusha na Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016.

Miss Mutoni Balbine

Miss Mutoni Balbine wamamaye cyane nyuma ya Miss Rwanda 2016

Mu mwaka wa 2014 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, Mutoni Balbine yahataniye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bigo by’amashuri yisumbuye (Miss High School 2014),birangira ari we wambitswe iryo ikamba, ariko kuri ubu rikaba ryambawe na Miss Irebe Natasha wiga muri FAWE. Iryo kamba Miss Balbine yambaye rya Miss High School, ryamubereye iturufu yamuteye kwigirira icyizere, ajya guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015. 

balbine

Yabaye Nyampinga w'amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014 

Mu mwaka ushize wa 2015, Mutoni Balbine yagiye mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ryaje gutwarwa na Miss Kundwa Doriane. Icyo gihe Mutoni Balbine nawe ntiyaviriyemo aho kuko yabaye igisonga cya kane (4th Runner up) cya Miss Kundwa Doriane.

Miss Balbine

Yabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2015

Yagiye muri Miss Rwanda 2016 yizeye gutwara ikamba atungurwa no kutaboneka muri 5 ba mbere

Mu irushanwa Miss Rwanda 2016, Mutoni Balbine yari mu bakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, aho yari umwe mubari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ariko ntiyasekerwa n’amahirwe dore ko atigeze aboneka no muri batanu ba mbere. Iryo kamba ryaje gutsindirwa na Miss Mutesi Jolly, aryambara asimbuye Miss Kundwa Doriane wari Miss Rwanda 2015.

Miss Balbine

Ntiyacitse intege yitabiriye Miss Rwanda 2016 nayo ntiyamuhira

Mutoni Balbine watashye nta kamba na rimwe abonye muri Miss Rwanda 2016, mu gihe umwaka ushize yari yabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda, gusezererwa kwe kwavugishije benshi na cyane ko hari abamuhaga amahirwe menshi yo kugera kure mu irushanwa ry’uyu mwaka bitewe n’uburambe afite muri iri rushanwa ariko batungurwa no kubona atabonetse no muri 5 ba mbere(Top 5). 

Miss Mutoni Balbine avuga ko muri Miss Rwanda harimo Kata

Miss Mutoni Balbine nawe hari icyo yatangaje nyuma yo gusezererwa aho yagaragaje ko yatunguwe no gusezererwa mu gihe yihaga amahirwe yo kugera kure. Kuri Facebook yatangarizwagaho amakuru ye ya buri munsi mu gihe cy'irushanwa rya Miss Rwanda 2016, mu gitondo cyo kuwa 28 Gashyantare 2016, Miss Balbine yatangaje ko yasezerewe muri Miss Rwanda 2016 ariko ko atazi neza kata byanyuzemo(amanyanga yakoreshejwe). Icyo gihe yabivuze muri aya magambo.

Mwaramutse neza nshuti zanjye mwese, mwarakoze kumba hafi n’ubwo ntamenye kata byaciyemo ngo mvemo, gusa muri ab’igiciro #Team Balbine

Miss Mutoni Balbine

Abinyujije kuri Instagram ye, nabwo Mutoni Balbine yashimiye abakunzi be bamubaye hafi mu rugendo rutamuhiriye rwa Miss Rwanda. Yavuze ko n’ubwo atigeze agira amahirwe yo kwambara iryo kamba, ngo ubuzima bugomba gukomeza.  Balbine yasabye  abakunzi be n’abamushyigikiye kurenza amaso ibyabaye, ahubwo bagatumbera imbere bagakomeza kumuba hafi mu mishinga yindi afite n’inzozi ze yifuza kugeraho kuko ahamya ko hari ikindi gika cyiza cy’inkuru ye kigiye kwandikwa mu gihe cya vuba. Nemeye Platini wo muri Dream Boys ni umwe mu bagize icyo bavuga akaba yaravuze ko Balbine akwiye kubahirwa ibyamubayeho. 

Miss Mutoni Balbine

Ubu nibwo butumwa Miss Balbine yatambukije kuri Instagram abwandika mu rurimi rw'icyongereza

Yafashe umwanzuro wo kutazasubira muri Miss Rwanda

Miss Mutoni Balbine uherutse gutangaza ko irushanwa Miss Rwanda ririmo kata nawe atarasobanukirwa neza, yatangarije itangazamakuru ko atazongera guhatana muri Miss Rwanda kuko ariwo mwanzuro ntakuka yamaze gufata. Uwo mwanzuro awutangaje nyuma yo kubwira abakunzi be ko hari indi mishinga myinshi kandi myiza ateganya gukora izandikwa mu gitabo cy’amateka ye.

Miss Balbine avuga ko hari imishinga myinshi myiza yiteguye gukora

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com,Miss Mutoni Balbine wumvaga yamaze gufata umwanzuro wo kutazasubira muri Miss Rwanda ariko akirinda kugira byinshi atangaza, yavuze ko kuri ubu nta bintu byinshi ashaka kubwira abanyamakuru ahubwo ko azabitangaza nyuma. Ku bijyanye na kata ashinja Miss Rwanda y'uyu mwaka, nabyo yirinze kugira byinshi abivugaho. 

Miss Mutoni Balbine yiteguye kuzatangaza byinshi kuri uyu mwanzuro we

Mu muhango wabaye kuwa 27 Gashyantare 2016 wo gutora Miss Rwanda 2016, nyuma y'aho Miss Mutoni Balbine atabashije kuboneka muri batanu ba mbere, benshi mu bakunzi be hari abazabiranywe n’uburakari, abandi agahinda karabica ndetse bivugwa ko hari n’abahise bataha ibirori nyirizina bitarangiye, muri bo hakaba ngo harimo n’umusore bivugwa ko bakundana(Boyfriend).Bamwe mu bakurikiranye iryo rushanwa ry'uyu mwaka hari abavuga ko byanyuze mu mucyo ariko hari n'abandi bahamya ko harimo ikimenyane.

Nta byera ngo de, Miss Rwanda 2016 ntabwo iri kuvugwaho rumwe

Mu nkuru yatambutse ku rubuga  Inyarwanda.com kuri uyu 1 Werurwe 2016, ivuga uburyo Miss Umuhoza Sharifa yakiriwe bidasanzwe n'abo mu ntara y'Amajyaruguru dore ko yari yabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016, abatanze ibitekerezo kuri iyo nkuru babinyujije kuri Facebook y'umunyamakuru Mike Karangwa wari ukuriye akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2016, wari umaze kuyisangiza abakunzi be, hari bamwe beruye bavuga ko muri Miss Rwanda 2016 habayemo amanyanga,basaba ko hajya hakoreshwa ukuri.

Mike Karangwa yabasubije ko nta buriganya bwabayemo ahubwo ko mu irushanwa buri gihe habamo abatsinda n'abatsindwa kandi ko kutishimira ibyavuye mu matora ari ibintu bisanzwe icyangombwa akaba ari uko byanyuze mu mucyo. 

Miss Mutoni BalbineMiss Mutoni Balbine

 REBA HANO AMASHUSHO(VIDEO) Y'UMUHANGO WA NYUMA WO GUTORA MISS RWANDA 2016



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...