Iki
gitaramo cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri wa Siporo,
Nelly Mukazayire; Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi n’abandi.
Hari
kandi ibyamamare bitandukanye nka Bruce Melodie, Coach Gaël, Kabanda Jado,
Element EleéeH, Kevin Kade, Clement Ishimwe, Knowless Butera, King James, Miss
Mutesi Jolly, Alyn Sano, Mutesi Scovia, Junior Rumaga, Da Rest, Zuba Ray, Diez Dola,
Kivumbi King, Juno Kizigenza, Prophet Joshua, abahoze bagize itsinda rya Kigali
Boss Babes, n’abandi.
Nyuma
y’uko Nel Ngabo na PlatiniP bari bamaze gutaramira abitabiriye iki gitaramo
binyuze mu ndirimbo zitandukanye bakoze bafashe akanya ko kumvisha abitabiriye
zimwe mu ndirimbo zigize album yabo bise ‘Vibranium’.
Umwanya
wari utegerejwe na benshi wageze Nel Ngabo agarukana na Platini P bafata umwanya
wo kumvisha abitabiriye zimwe mu ndirimbo zigize iyi album.
Nyuma
y’uko indirimbo zirangiye, Platini P yafashe umwanya abaza abitabiriye uko
bakiriye izi ndirimbo.
Nyuma
y’uko abitabiriye banyuzwe na album abafite agatubutse bitanze bagira umusanzu
bashyira kuri iyi album wageze kuri miliyoni 26Frw.
Aya
ni amafranga yatanzwe n’abarimo Miss Mutesi Jolly washimiye Ishimwe Clement
umaze imyaka 20 atunganya umuziki, yitanga Miliyoni 10 Frw kuri iyo album.
Miss
Mutesi Jolly yakurikiwe na Propet Joshua witanze Miliyoni 5Frw , Uncle Austin
we yatanze Miliyoni 1Frw, Umuyobozi wa Kefa Sports [Murumuna wa Ishimwe Karake
Clement] we yatanze Miliyoni 10Frw.
Ni
igikorwa cyanyuze benshi mu bitabiriye bagaragaza ko banyotewe no kongera kumva
izi ndirimbo binyuze ku mbuga zitandukanye zicurangirwaho umuziki.
Icyakora
nubwo iyi album ari iy'abahanzi babiri bahishuye ko hariho ibitekerezo
by'abarimo Butera Knowless ubarizwa muri Kina Music na Ishimwe Clement.
Album
ya Nel Ngabo na Nel Ngabo igizwe n'indirimbo umunani. Ni album yakozwe n'abahanga
mu gutunganya imiziki barimo Element, Devy Denko, Mamba na Clement.
Nyuma yo kumurika iyi Album, Platini yabwiye InyaRwanda ko ari kimwe mu bikorwa bimushimishije mu buzima bwe. Ati “Ndishimye cyane kuba njye n’umuvandimwe tubashije kumurika iyi Album imbere y’abayobozi, inshuti, abavandimwe, abahanzi n’abandi badushyigikiye. Kari akazi katoroshye.”


Miss
Mutesi Jolly yaguze Album ya Platini na Nel Ngabo Miliyoni 10 Frw, ashimira
Producer Ishimwe Karake Clement umaze imyaka 20 mu muziki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yitabiriye kumurika album ya Platini na Nel Ngabo “Vibranium”

Minisitiri
wa Siporo, Nelly Mukazayire wifatanyije n’abahanzi mu gitaramo cyo kumurika
album “Vibranium”
Meya
w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ari mu bitabiriye kumurika album nshya
ya Platini na Nel Ngabo


Bruce Melodie yari mu bahanzi b’imena bitabiriye kumurika “Vibranium”- Aha yari kumwe na Jado Kabanda washinze Isibo Radio/TV




Element EleéeH, Producer wakoze indirimbo muri album “Vibranium”, yanitabiriye imurikwa ryayo

Clement
Ishimwe, Producer n’Umuyobozi wa Kina Music, umwe mu bagize uruhare mu
itunganywa rya “Vibranium”


Knowless Butera, umuhanzikazi wa Kina Music wagize uruhare mu bitekerezo by’iyi album




King James yifatanyije na bagenzi be mu gitaramo cyo kumurika “Vibranium”

Alyn
Sano, umuhanzikazi witabiriye kumurika album nshya ya Platini na Nel Ngabo.

Umunyamakuru
akaba n’umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia ari mu bitabiriye kumurika “Vibranium”

Zuba
Ray: Umuhanzi witabiriye kumurika album “Vibranium”, ndetse anaririmba muri iki
gitaramo

Diez
Dola: Umuhanzi wari mu bitabiriye kumurika album nshya ya Platini na Nel Ngabo

Kivumbi
King: Umuhanzi witabiriye kumurika album nshya

Juno Kizigenza: Umuhanzi wari mu rubyiniro rwa Zaria Court ashyigikira “Vibranium”


Prophet
Joshua: Yatanze Miliyoni 5 Frw ku rwego rwo gushyigikira album ya Platini na
Nel Ngabo

Uncle Austin: Umuhanzi witanze Miliyoni 1 Frw kuri album ya Platini na Nel Ngabo


Coach Gael aganira na Mutesi Scovia washinze Mama Urwagasabo

Umuyobozi wa Kefa Sports: Murumuna wa Clement Ishimwe watanze Miliyoni 10 Frw mu rwego rwo gushyigikira Nel Ngabo na Platini

Aissa Cyiza uyobora Royal FM ari kumwe n'umunyamakuru Cyuzuzo

Nkusi Arthur aganira n'umunyamakuru, Luckman Nzeyimana







KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS
KANDA HANO UREBE: PLATINI NA NEL NGABO BAMURITSE ALBUM BAKORANYE YITWA 'VIBRANIUM'
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE KUMURIKA ALBUM YA PLATINI NA NEL NGABO
AMAFOTO: Serge Ngabo & Karenzi Rene -InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visaul -InyaRwanda.com
