Miss Mutesi Jolly yavuze ku byatangajwe na Ange Kagame wanenze irushanwa rya Miss Rwanda arihora kudaha agaciro Ikinyarwanda

Imyidagaduro - 08/02/2019 8:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Mutesi Jolly yavuze ku byatangajwe na Ange Kagame wanenze irushanwa rya  Miss Rwanda arihora kudaha agaciro Ikinyarwanda

Mu minsi ishize ubwo hatorwaga Miss Rwanda 2019, Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yatangaje ko byakabaye byiza abahatana babajijwe mu Kinyarwanda aho kuba umwana yabuzwa amahirwe n'uko atazi icyongereza bityo mu marushanwa mpuzamahanga bitabira akaba yajyana umusemuzi.

Ibi byakiriwe neza cyane n’abanyarwanda benshi batanze ibitekerezo ko nabo bahuje ukwemera na Ange Kagame. Ange Kagame yaragize ati " Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo. Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse. Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose." 

ange kagame

Amagambo yari yatangajwe na Ange Kagame anenga irushanwa rya Miss Rwanda 

Ibi byabajijwe Miss Jolly Mutesi wari mu kanama nkemurampaka, ndetse akaba n'umwe mu bakobwa bafite ikamba rya Miss Rwanda yambitswe muri 2016, kuri ubu akaba ari umwe mu baba bayoboye akanama nkemurampaka. Ubwo yitabiraga ikiganiro ‘Boda to boda’  yatumiwemo kuri KT Radio gikorwa n’umunyamakuru Gentil Gedeon yabajijwe icyo avuga ku byatangajwe na Ange Kagame mu gihe cy’irushanwa nuko Miss Jolly agira icyo abivugaho.

Mu mgambo ye Miss Mutesi Jolly yagize ati "Ese ubundi ni nde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera ko azi icyongereza gusa, icya mbere umukobwa ntabwo atorwa kubera ko azi icyongereza, icya kabiri buri rushanwa rigira amabwiriza mbere yo kuryinjiramo. Ese kuki ubundi ujya gukora ikizami cy’akazi uzakorera abanyarwanda, uzakorera mu Rwanda, bagashyiraho amabwiriza ko uba uzi byibuza ururimi rumwe rw’amahanga? Ni amabwiriza si uko baba basuzuguye abanyarwanda si uko baba bashaka gutesha ururimi agaciro, ndatekereza ko ikinyarwanda ari cyiza ariko nkeka ko bidahagije,…"

Uyu mukobwa yagarutse ku batangaje ko umukobwa utsinze irushanwa agahagararira igihugu mu ruhando mpuzamahanga bakitwaza abasemuzi. Aha Jolly Mutesi yagize ati " Hari ikibazo ko kujya mu marushanwa mpuzamahanga bigorana kubona uko bagerayo dushakisha amatike muri RwandAir, wowe uravuga ngo najyayo bazashake umusemurira, ni nde uzamwishyurira? Azamwishyurira igihe kingana gute?"

jolly mutesi

Miss Jolly Mutesi yari mu kanama nkemurampaka ka miss Rwanda

Yakomeje agira ati "Ese byo byaba ubushobozi buhari bwo kwishyurira umukobwa umusemuzi, kuba ufite umukobwa ufite ubushobozi bwo kwisobanura nta musemuzi akeneye cyangwa kujyana umufite waterwa ishema no kohereza abantu babiri cyangwa waterwa ishema no kohereza umwe wijyana akanisobanura? Ese dutewe ishema no kwereka Isi ko dufite abakobwa bavuga ururimi kavukire gusa cyangwa dukeneye kwereka Isi ko dufite abakobwa bashobora guhagarara bagahagararira igihugu neza. Abakobwa beza birazwi ko mu Rwanda bahari ariko dukeneye umukobwa ushobora guhangana mu irushanwa yabazwa ntarye indimi ""

Asoza igisubizo cye  Miss Jolly Mutesi yagize ati " Gusa nanone tureke kwirengagiza ko ushobora gutanga igitekerezo cyawe ngatanga icyanjye nuriya agatanga icye, ariko nanone igitekerezo cyawe si igipimo cyiza cy’ibyo abantu bagomba kugenderaho. Ushobora gutanga igitekerezo cyawe kikaba cyiza ufite ubumenyi buhagije kimwe n'uko ushobora gutanga igitekerezo cyawe bitewe n'ubumenyi buke ukaba watandukiriye,…."


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...