Miss Mutesi Jolly yateguje Bebe Cool kumujyana mu nkiko

Imyidagaduro - 17/06/2026 5:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Mutesi Jolly yateguje Bebe Cool kumujyana mu nkiko

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yanyomoje ibyatangajwe n’umuhanzi w’umunya-Uganda Bebe Cool wamushinje kumutekera umutwe, amumenyesha ko natamusaba imbabazi mu masaha 48 azamurega mu nkiko.

Ibi bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’abanyamategeko ba Mutesi Jolly yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, nyuma y’umunsi umwe Bebe Cool avuze ku mbuga nkoranyambaga ko yambuwe amafaranga n’umuntu yavuze ko ari Mutesi Jolly.

Muri iyo baruwa, abanyamategeko ba Miss Mutesi Jolly bavuga ko amagambo Bebe Cool yashyize ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) ku wa 16 Kamena 2026, amushinja uburiganya, ari ibinyoma byamuharabitse bikangiza izina rye.

Bagaragaza ko Mutesi Jolly atigeze agirana na Bebe Cool imikoranire iyo ari yo yose cyangwa ibiganiro byihariye byatuma amushinja kumutekera umutwe. Banavuga ko nimero ya telefone Bebe Cool yavuze ko yakoreshejwe mu kumwambura amafaranga nta sano ifitanye na Mutesi Jolly.

Abamwunganira mu mategeko bagaragaje kandi ko iyo nimero, +447731728382, yari yaragaragajwe n’abandi bantu kuva mu Ukwakira 2024 nk’iyakoreshwaga n’abatekamutwe biyitirira abandi kugira ngo babeshye abantu babake amafaranga.

Bashimangira ko Mutesi Jolly ubwe yari yaranaburiye abantu ku wa 3 Ukwakira 2024 ko hari abantu bakoreshaga amazina n’amafoto ye mu bikorwa by’uburiganya, ibintu bavuga ko byari bikwiye kuba byaramenyesheje Bebe Cool ko ibyo yashinjaga atari ukuri.

Muri iyo baruwa, Mutesi Jolly arasaba Bebe Cool guhita ahagarika gukomeza kumuvugaho ayo makuru, agasiba ibyo yatangaje, agashyira hanze inyandiko imusaba imbabazi ndetse akanisubiraho mu buryo bugaragara kurusha uko yashyize hanze ibyo yamushinjaga.

Yanamusabye gutanga ibisobanuro ku nkomoko y’amakuru yakoresheje amushinja, akanatanga inyandiko yemeza ko yubahirije ibyo yasabwe mu gihe kitarenze amasaha 48.

Abanyamategeko ba Mutesi Jolly bavuga ko Bebe Cool natubahiriza ibyo yasabwe muri icyo gihe, bazahita batangiza urubanza rw’iharabikwa n’ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibinyoma, ndetse ko ashobora no gukurikiranwa hashingiwe ku mategeko agenga ikoreshwa nabi ry’itumanaho n’ihohoterwa rikorerwa kuri internet.

Iyi ntambara y’amagambo yatangiye nyuma y’uko Bebe Cool atangaje ko yigeze koherezwa ubutumwa n’umuntu wamwiyeretse nka Mutesi Jolly amusaba amafaranga mu izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal, ibintu yavuze ko byamuviriyemo guhomba amafaranga menshi.

Ku ruhande rwa Mutesi Jolly, avuga ko ibyo birego nta shingiro bifite, ndetse ko ari umwe mu bantu bamaze igihe bahanganye n’abajura bo kuri internet bakoresha umwirondoro we mu gushuka abantu.


Mutesi Jolly yamenyesheje Bobi Wine ko natamusaba imbabazi mu masaha 48 amujyana mu nkiko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...