Ibi
yabitangaje asubiza ubutumwa bw’uwitwa Kamoso Quemo, wamwandikiye amugaragariza
icyifuzo cyo kumushyira mu buyobozi bw’igihugu, amuhamagarira kuba Ambasaderi
n’umujyanama w’urubyiruko n’abagore mu Rwanda.
Kamoso
Quemo yagize ati "Jolly Mutesi wagakwiye guhabwa umwanya w’icyubahiro muri
Guverinoma ukaba Ambasaderi n’umujyanama w’abategarugori mu Rwanda,
bakakwigiraho. Ukwiye ibyiza birenze."
Mu
gusubiza, Miss Mutesi Jolly yagaragaje ko yishimiye amagambo y’ishimwe, ariko
yibukije abakunzi be ko kuba mu buyobozi bwa Leta atari byo bituma umuntu
atanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Yagize
ati: "Ndagushimiye cyane ku magambo yawe y'ishimwe. Ncishijwe bugufi nayo.
Ku bijyanye no kujya mu buyobozi, ntabwo nigeze mbitekerezaho, ariko gukora
politiki cyangwa gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu ntibishingira gusa
ku kuba uri mu biro bya Leta."
Akomeza
agira ati: "Mu by’ukuri, ibyo dukora byose bifite aho bihuriye na
politiki, kandi twese turi abanyarwanda bafite uruhare muri politiki mu buryo
bumwe cyangwa ubundi. Twese dukwiye kuba abaturage bafite inshingano kandi
tugaharanira gukora neza mu mirimo yacu."
Aya
magambo agaragaza ukuntu Miss Mutesi abona uruhare rwa buri wese mu iterambere
ry’igihugu. Nta ntebe mu buyobozi ituma umuntu ashobora kugira uruhare runini;
buri wese ashobora gukora politiki mu buryo bwe, anatanga umusanzu mu kazi ke,
mu muryango we, no mu buzima rusange bw’igihugu.
Abakunzi
ba Miss Mutesi bamushimira uburyo yerekana ko gukorera igihugu bisaba ubwitange
n’urugero rwiza, kandi ko gutanga umusanzu bidashingiye gusa ku kuba umuntu mu
myanya y’ubuyobozi. Ibi bikomeza kumuhesha icyubahiro nk’umwe mu bahagarariye
indoto n’imyitwarire myiza y’urubyiruko n’abagore mu Rwanda, cyane cyane
binyuze ku bitekerezo anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze nka X [yahoze ari
Twitter] na Instagram.
Thanks for the appreciations dear queen, i am truly
humbled. In regards to being in public office I have never given it a thought,
however , doing politics or contributing to the growth of our country is not
about being in public office, in fact everything we do is politics and… https://t.co/mFb5JjYPs8
Miss Mutesi Jolly yatangaje ko gukorera igihugu bitagombera kuba mu myanya ifata ibyemezo, ahubwo buri wese ku rwego rwe ashobora gutanga umusanzu
Mutesi
Jolly yumvikanishije ko ‘ibyo dukora byose bifite aho bihuriye na politiki,
kandi twese turi abanyarwanda bafite uruhare muri politiki mu buryo bumwe
cyangwa ubundi’
Ubutumwa
bwa Miss Jolly asubiza uwamwifurije kujya mu nzego za Lea zifata ibyemezo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU BIKORWA BYA MISS MUTESI JOLLY