Miss Mutesi Jolly yanenze ababona ko u Rwanda rudakwiye kwakira Formula 1

Imyidagaduro - 15/10/2026 5:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Mutesi Jolly yanenze ababona ko u Rwanda rudakwiye kwakira Formula 1

Miss Mutesi Jolly yanenze ababona ko u Rwanda rudakwiye kwakira Formula 1, avuga ko igihugu kidakwiye kubuzwa kugira inzozi nini kubera ibibazo kigihanganye na byo.

Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko gukemura ibibazo biriho no gushaka andi mahirwe y’iterambere bishobora kugendana, ashimangira ko kwakira Formula 1 bitavuze guhagarika ishoramari mu burezi, ubuzima n’izindi nzego z’ingenzi yabigaragaje abinyujije kuri X yahoze ari Twitter.

Ibi yabivuze mu gihe gahunda yo kwakira iri rushanwa mu Rwanda ikomeje kuvugisha benshi, bamwe bakabona ko ari amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari, mu gihe abandi bibaza niba amafaranga azakoreshwa atakabaye abanza kwifashishwa mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Mutesi Jolly yavuze ko adashyigikiye imyumvire y’ababona ko u Rwanda rugomba kubanza gukemura ibibazo byose rufite mbere yo gutekereza ku mishinga minini ishobora kurwagurira amahirwe.

Yagaragaje ko igihugu gishobora gukomeza gushora imari mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage, ari na ko gishaka uburyo bwo kwagura ibikorwa byacyo no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byose, rufite ibyihutirwa byinshi. Ariko kwakira Formula 1 ntibivuze ko rugomba guhagarika gushora imari mu burezi cyangwa mu buzima. Ibyo bintu byombi ntibivuguruzanya.”

Yasobanuye ko kugira ibibazo bigikeneye ibisubizo bitagomba kuba impamvu yo guhagarika imishinga mishya, ahubwo ko hakenewe uburyo bwo guhuza gahunda z’iterambere ry’igihe gito n’iz’igihe kirekire.

Yibajije impamvu abandi bagena ibyihutirwa ku Rwanda

Mutesi Jolly yanenze abibaza impamvu u Rwanda rudakwiye gutekereza kwakira Formula 1 rutarakemura ibindi bibazo, agaragaza ko Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo cy’igihugu cyabo.

Yavuze ko u Rwanda rukwiye guhabwa umwanya wo kwihitiramo amahirwe rushaka gukurikirana, aho guhora rubwirwa ko rudakwiye gutekereza ku mishinga minini kubera ibibazo rugihura na byo.

Mu kugaragaza uko abona icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda, yashimye Perezida Paul Kagame, avuga ko yagaragaje ubushobozi bwo gutekereza kure no gushakira igihugu amahirwe arenga imipaka y’ubuso bwacyo.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda ari igihugu gifite ubuso buto bitagomba kuba imbogamizi ku ntego zarwo zo kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko Formula 1 ikwiye kuba ishema rya Afurika

Mutesi Jolly yanagaragaje ko amahirwe yo kongera kwakira Formula 1 muri Afurika akwiye kureberwa mu buryo burenze impaka zishingiye ku bibazo ibihugu byo kuri uyu mugabane bigifite.

Yavuze ko aho kubona gahunda nk’iyi nk’impamvu yo kwitana ba mwana, Abanyafurika bakwiye kureba amahirwe ishobora kuzana, haba mu kumenyekanisha umugabane, guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari.

Yashimangiye ko kunenga imishinga minini hashingiwe gusa ku bibazo igihugu kigifite bishobora gutuma amahirwe mashya atitabwaho uko bikwiye.

Icyakora, inyungu igihugu cyakura muri iri rushanwa zizaterwa n’imyiteguro, amafaranga azashorwa, amasezerano azagenderwaho ndetse n’uburyo amahirwe azavamo azagezwa ku baturage.

Formula 1 ni rimwe mu marushanwa akomeye ku isi mu mukino wo gusiganwa mu modoka, rikurikirwa n’abafana benshi ku migabane itandukanye. Kwakira iri rushanwa bishobora gufasha igihugu kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, ariko bisaba ishoramari n’imyiteguro ikomeye.

Mutesi Jolly asanga u Rwanda rudakwiye gusabwa kubanza gukemura ibibazo byose rufite kugira ngo rwemererwe kugira inzozi nini, ahubwo ko gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho no gutegura amahirwe y’ejo hazaza bishobora gukorwa icyarimwe.

Miss Mutesi Jolly yanenze ababona ko u Rwanda rudakwiye kwakira Formula 1


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...