Ibi birori byabaye ku wa 17 Ukuboza 2025, bibera mu gace ka
Masaki ahazwi nka Super Dome i Dar es Salaam, byitabiriwe n’abantu baturutse mu
bihugu birenga 36 byo muri Afurika no mu Birwa bya Caribbean.
Byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba
Minisitiri, aba- Depite, ba Ambasaderi, abahanzi, abashoramari, abahanga mu
mideli n’abandi bafite izina rikomeye mu nzego zitandukanye.
Miss Mutesi Jolly, wari uhatanye mu byiciro bibiri, yabashije
kubyegukana byombi ari byo Best Zikomo Humanitarian Award na Best Zikomo
Fashionable Celebrity.
Mutesi Jolly yagarutsweho cyane muri ibi birori, bigaragaza
izina rikomeye afite mu Karere ashingiye ku bikorwa bye by’ubugiraneza
n’imideli.
Umuhanzi w’inararibonye Massamba Intore, umaze imyaka irenga
40 mu muziki nyarwanda anagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco
n’ubuhanzi, yegukanye igihembo cya Best Zikomo Overall Excellence, ari na cyo
cyiciro yari ahatanyemo.
Yvonne Kabarokore, uzwi nka Miss Ivy, wabaye Miss Planet
International Rwanda akanaba umuhanga mu byerekeye imideli n’ubuhanzi,
yegukanye igihembo cya Best Zikomo Fashion Model.
Uwimana Jeannette, wegukanye ikamba rya Miss Innovation muri
Miss Rwanda 2022, na we yahawe igihembo cya Best Zikomo Entrepreneur, ashingiye
ku mushinga we w’ubworozi bw’ingurube ugeze ku rwego rushimishije, ufite
agaciro ka za miliyoni z’amafaranga.
Mu bijyanye na sinema n’urwenya, Clapton Kibonge yegukanye
igihembo cya “Best Zikomo African Actor”.
Ni mu gihe Jojo ‘Joselyne’ wamamaye muri filime nka ‘Intimba
ya La Vie’, umwe mu bakinnyi b’abategarugori bari mu bihe byabo byiza muri
sinema, yahawe igihembo cya “Best Zikomo African Actress”.
Umunyarwandakazi DJ Zebra Queen, wanavangiye umuziki muri ibi
birori, na we yegukanye igihembo, ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere
umuziki no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Mu bandi bahawe ibihembo harimo umuhanzi w’icyamamare Fally
Ipupa, Khadidja Kopa, umuhanga mu muziki akaba na nyirabukwe wa Diamond
Platnumz.
Hari kandi Marioo uheruka gukorana indirimbo na Producer Element,
Gloria Bugie ufite inkomoko mu Rwanda wanataramiye abitabiriye ibi birori bakanyurwa,
ndetse na Veronica Adane wo muri Ethiopia.
Ibi birori byaranzwe n’imyambarire yihariye, haba ku
bitabiriye no ku bataramiye ku rubyiniro. Ibirori byatambukaga imbonankubone
kuri Televiziyo zitandukanye zo muri Tanzania zirimo The Bongo TV.
Byasusurukijwe n’aba DJ batandukanye barimo DJ Zebra Queen,
ndetse n’abashyushyarugamba n’abayoboye ibirori baturutse muri Tanzania, Kenya
na Nigeria, bigatuma Zikomo Africa & Caribbean Awards iba igikorwa gikomeye
cyasigiye benshi isomo n’ishusho nziza y’ubuhanzi n’impano z’Abanyafurika. Kugeza ubu ibi bihembo biracyatanga, aho bizasozwa mu gihe kiri imbere.

Miss Mutesi Jolly yatwaye ibihembo bibiri: Best Zikomo Humanitarian Award na Best Zikomo Fashionable Celebrity

Massamba Intore yegukanye igihembo cya Best Zikomo Overall Excellence, ari na cyo cyiciro yari ahatanyemo

Yvonne Kabarokore uzwi nka Miss Ivy yegukanye igihembo cya Best Zikomo Fashion Model

Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yegukanye
igihembo cya Best Zikomo African Actor

Jojo wamamaye ‘Intimba’ ya La Vie’ yatwaye igikombe cya “Best Zikomo African Actress”

Ibihembo umunani mu byatanzwe muri 'Zikomo' byegukanwe n'Abanyarwanda

