Miss Muheto yavuze kuri Se, ACP Muheto washyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Imyidagaduro - 03/12/2025 1:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Muheto yavuze kuri Se, ACP Muheto washyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, yifurije Se, ACP Francis Muheto, ikiruhuko cyiza cy’izabukuru, amushima uruhare yagize mu buzima bwe no kuba umubyeyi umutera ishema.

Yandikanye ishimwe kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, isohoye urutonde rw’abapolisi bakuru n’abato basezerewe mu kazi kubera impamvu zirimo izabukuru n’izindi zinyuranye.

Muri iri tangazo, Polisi yerekanye ko mu bashyizwe mu kiruhuko harimo ACP Sam Rumanzi, wabaye mu buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, aho yabaye Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO ku rwego rw’Igihugu, akaba yaranayoboye Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba no mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique.

Mu bandi basezerewe harimo na ACP Francis Muheto – Se wa Miss Muheto – wari Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse akaba yari amaze imyaka myinshi mu nshingano zitandukanye z’umutekano.

Polisi kandi yatangaje ko ba Ofisiye bakuru 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, hiyongereyeho ba Ofisiye bato 12 n’Abapolisi bato 38.

Hanasezerewe kandi abapolisi 13 kubera uburwayi n’abandi babiri ku mpamvu zindi zitandukanye.

Mu butumwa bwuje amarangamutima buherekejwe n’amafoto n’amashusho, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Miss Muheto yagize ati “Ikiruhuko cyiza cy’izabukuru Papa. Uzahora uri ishema ryanjye. Urakoze.” Ni amagambo agaragaza ishema n’urukundo afitiye Se mu rugendo rushya yinjiyemo.


Miss Muheto yanditse ubutumwa kuri Se bwuje urukundo n’ishema, amwifuriza ikiruhuko cyiza cyizabukuru

Itangazo rya Polisi y'u Rwanda rivuga ku ba Polisi bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru n'abasezerewe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...