Miss Jolly yavuze ku bakobwa bakumiriwe kwa Diamond, asaba guhuza umuco n’ubwisanzure mu myambarire

Imyidagaduro - 30/08/2026 10:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Jolly yavuze ku bakobwa bakumiriwe kwa Diamond, asaba guhuza umuco n’ubwisanzure mu myambarire

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yavuze ku cyemezo cyo gukumira bamwe mu bakobwa n’abandi bari bambaye imyenda yerekanaga bimwe mu bice by’umubiri wabo, ubwo bari bitabiriye igitaramo “Diamond Platnumz Experience”, asaba ko umuco n’iterambere ry’inganda ndangamuco byahuzwa mu buryo buboneye.

Iki gitaramo cyabereye muri 'Parking' ya BK Arena mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026, kirangira mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kanama 2026.

“Diamond Platnumz Experience” cyari cyateguwe mu rwego rwo kwakira no guha umwanya umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, ndetse ku rubyiniro hakaba haragaragaye n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.

Nubwo igitaramo cyari cyitezweho umuziki n’imyidagaduro, kimwe mu byavugishije abantu cyane ku mbuga nkoranyambaga ni abakobwa bamwe n’abandi bitabiriye iki gitaramo ariko bakabuzwa kwinjira bitewe n’imyambarire yabo.

Amashusho n’amafoto y’abasubijwe inyuma kubera imyambaro yabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma iki kibazo kiba kimwe mu byiganje mu biganiro byakurikiye igitaramo.

Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016 akaba ari umwe mu bantu bakunze kugira uruhare mu biganiro bijyanye n’urubyiruko, umuco n’imyidagaduro, na we yagaragaje uko abona iki kibazo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ibiteganywa n’umuco mu buryo bukakaye bidakwiye gushyirwa mu bikorwa hatitawe ku gihe, aho ibintu biri kubera n’imiterere y’ibikorwa abantu bitabiriye.

Yumvikanishije ko amategeko cyangwa imyumvire y’umuco ishyirwa mu bikorwa mu buryo bukakaye cyane ishobora kutajyana n’imiterere y’isi iri guhinduka.

Yagaragaje ko ikibazo cy’imyambarire, umuco n’iterambere ry’inganda ndangamuco kidakwiriye gufatwa nk’impaka zo kumenya gusa ibyo umuntu yemerewe cyangwa atemerewe kwambara. Ahubwo hakwiye kurebwa icyo imyambarire ikwiye bitewe n’aho umuntu ari, igikorwa arimo ndetse n’igihe kirimo.

Jolly yakomeje avuga ko kuba sosiyete ifite indangagaciro zishingiye ku cyubahiro n’imyitwarire myiza bidakwiye guhita bivuga ko abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli bamburwa umwanya wo guhanga no kwigaragaza.

Yasobanuye ko buri gihugu gikwiye kugira indangagaciro zacyo kuko zigira uruhare mu kukiranga, kubungabunga umurage w’umuco no gukomeza ubumwe bw’abaturage.

Ariko kandi, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gishyira imbere inganda ndangamuco, rukwiye kumva ko imyambaro n’imideli ari kimwe mu bigize ubukungu bushya, kuko bitanga umwanya wo guhanga udushya, gukora ubucuruzi no guhanga imirimo.

Mutesi Jolly ati “Sosiyete ishobora gukomeza kurinda indangagaciro, icyubahiro n’imyitwarire myiza, ariko ikareka abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli bakagira umudendezo wo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza.

Mu yandi magambo, sosiyete ishobora gukomeza kubaha icyubahiro n’indangagaciro zayo, ariko ikareka abantu n’abakora mu bijyanye n’imideli bakagira umudendezo wo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza.

Yavuze ko ibi ari ingenzi cyane ku gihugu gifite intego yo guteza imbere inganda ndangamuco, kuko imyidagaduro, imideli n’ibindi bikorwa byo guhanga bishobora kuba isoko y’akazi n’amahirwe y’ubucuruzi.

Ati ubwisanzure bwo kwambara ntibukwiye gusobanurwa n’umuco gusa

Mutesi Jolly yavuze ko igihe imyambarire ihuye n’ibibazo by’imyitwarire iboneye mu ruhame n’ibyo sosiyete yemera, hakwiye kubaho amabwiriza yumvikana kandi yubahirizwa.

Ariko kandi, yavuze ko amabwiriza akabije cyangwa abuza abantu umudendezo ku buryo budakenewe ashobora kubangamira ubuhanzi, guca intege abakora mu bijyanye n’imideli no kugabanya amahirwe ari mu nganda ndangamuco.

Yasoje avuga ko mu gihe isi iri kugenda ihinduka kandi igahuza imico itandukanye, gushyiraho imyumvire ikakaye cyane ku bijyanye n’umuco bishobora kutaba igisubizo gihamye.

Yavuze ko icy’ingenzi ari kubaka uburinganire hagati y’indangagaciro z’umuco n’uburyo abantu bo muri iki gihe bashaka kwigaragaza, kuko ari bwo buryo bushobora gufasha sosiyete gukomeza kubungabunga umuco ariko ikanateza imbere ubuhanzi, imideli n’ubukungu bushingiye ku guhanga.

Ibi Mutesi Jolly yabivuze mu gihe ikibazo cy’imyambarire cyagarutsweho cyane nyuma ya “Diamond Platnumz Experience”, aho bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko babujijwe kwinjira kubera imyenda bari bambaye.

Ni ikibazo cyongeye gutuma hibazwa aho umupaka uri hagati y’indangagaciro z’umuco, imyitwarire ikwiye ahantu runaka n’ubwisanzure bw’umuntu bwo kwigaragaza, cyane cyane mu bikorwa by’imyidagaduro bikurura abantu bafite imyumvire n’imyambarire bitandukanye.

Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko imyitwarire ibonwa nk’idakwiye mu tubari, utubyiniro, mu bitaramo no mu bindi bibuga by’imyidagaduro itazongera kureberwa nk’ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko n’abategura ibirori ndetse na ba nyiri aho bibera bashobora kubibazwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho ku wa 8 Kanama 2026, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanaga abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye.

Yavuze ko abantu bakodesha inzu zikorerwamo ibirori, utubari n’utubyiniro, hakabera ibikorwa Polisi ibona nk’ibidakwiye, na bo bazajya babibazwa.

Ati: “Abacuruza utubari, utubyiniro... imyitwarire mibi y’abantu bari aho bazayibazwa na bo kuko ntabwo tuzagira abantu bari aho b’ibyomanzi batwawe n’ikintu cyiswe gutwika.

ACP Rutikanga kandi yavuze ko Polisi izakorana n’abategura ibitaramo, aba-DJ n’abandi bafite uruhare mu myidagaduro kugira ngo imyitwarire nk’iyo igabanuke.

Yagize ati: “Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myitwarire ntabwo ikenewe mu Rwanda.”

Ibi bivuze ko Guverinoma ishaka kwimura ikibazo cyo kureba gusa uwagaragaje imyitwarire idakwiye, ahubwo hakarebwa n’uruhare rw’uwateguye igikorwa cyangwa nyir’ahantu icyo gikorwa cyabereye.

Miss Mutesi yavuze ko sosiyete ishobora gukomeza kubahiriza no kurinda indangagaciro zayo zijyanye n’icyubahiro n’imyitwarire ikwiye, ariko ibyo ntibikwiye kubuza abantu n’abakora mu ruganda rw’imideli kugira ubwisanzure bwo guhanga udushya, gukora no kwigaragaza uko babona bikwiye

Abakobwa bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ndetse na bamwe mu banyamahanga bitabiriye iki gitaramo batikijwe basubijwe inyuma bitewe n’imyambarire







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...