Uyu mukobwa yagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa icyemezo cy’uko yasoje aya masomo, yize hagati ya Nyakanga na Nzeri 2026, nk’uko bigaragara ku mpamyabumenyi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Miss Jolly yabwiye InyaRwanda, ko yashyikirijwe impamyabushozi ye kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ugushyingo 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Miss Jolly yashimiye iyi kaminuza yamuhaye amahirwe yo kwagura ubumenyi, avuga ko urugendo rushya ari bwo rutangiye.
Yagize ati: “Umuntu w’umunyabwenge yigeze kuvuga ati: ‘Ntugashore imari mu byiyumvo gusa, ahubwo shora mu musingi uzagufasha kwishimira ibyo wagezeho.’ Ndashimira London School of Economics kuba yaranyakiriye. Urugendo ni bwo rutangiye.”
Amasomo yasoje yitwa Business, International Relations and the Political Economy, akaba arebana n’imikoranire y’ubucuruzi mpuzamahanga, politiki, ubukungu n’imibanire y’ibihugu.
Nk’uko LSE ibisobanura, aya masomo afasha abayiga gusobanukirwa n’ingaruka ibibera ku Isi bigira ku bukungu n’ubucuruzi, kumenya amahirwe n’imbogamizi biterwa n’ubufatanye bw’ibihugu, impinduka mu mbaraga za politiki ku Isi ndetse n’uko ibigo by’ubucuruzi byakwitwara mu gihe isoko mpuzamahanga rihinduka.
Ni amasomo y’icyemezo amara ibyumweru umunani, asaba uyiga gukoresha amasaha ari hagati ya arindwi na 10 buri cyumweru.
Yateguwe n’ishami ryiga iby’Imibanire Mpuzamahanga muri LSE, aho yigishwa hifashishijwe uburyo bw’iyakure.
London School of Economics and Political Science ni Kaminuza yigenga mu bijyanye n’ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ibihugu, ubukungu, politiki n’ibindi bijyanye na siyansi mbonezamubano.
Yashinzwe mu 1895, iherereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
Iyi kaminuza iri mu zikomeye ku Isi mu bijyanye n’ubushakashatsi n’uburezi mu masomo y’ubukungu, politiki, imibanire mpuzamahanga n’ubuyobozi.
Mu rutonde rwa Times Higher Education World University Rankings 2027 rwasohotse mu Ukwakira 2026, LSE yashyizwe ku mwanya wa 47 ku Isi.
Mu rutonde rwa QS World University Rankings by Subject 2026, yashyizwe ku mwanya wa gatanu ku Isi mu masomo ajyanye na Social Sciences and Management.
Kuba Miss Jolly yarahisemo amasomo ajyanye n’ubucuruzi, politiki n’imibanire mpuzamahanga bihura n’ubumenyi asanzwe afite muri ibi bijyanye, dore ko yanize ibijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga muri Makerere University yo muri Uganda.
Mutesi Jolly ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bamenyekanye cyane binyuze mu marushanwa y’ubwiza.
Yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1996, avukira i Kasese muri Uganda, akaba ari umwana wa nyuma mu muryango w’abana batandatu.
Amashuri y’incuke n’abanza yayize muri Uganda, aza gukomereza mu Rwanda aho yize muri Remera Academy na Kagarama Secondary School, nyuma ajya muri King David Academy ari na ho yarangirije amashuri yisumbuye mu 2015.
Mu mashuri yisumbuye, yagaragaje ubuhanga mu biganiro mpaka, ndetse yitabira amarushanwa atandukanye arimo ayamuhuje n’urubyiruko rwo mu bindi bihugu.
Ku wa 27 Gashyantare 2016, yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, ahita aba Umunyarwandakazi wa mbere uhagarariye igihugu mu marushanwa ya Miss World.
Nyuma yo gutanga ikamba mu 2017, yakomeje ibikorwa bitandukanye birimo ibyibanda ku guteza imbere abagore n’urubyiruko. Mu 2019, yatangiye no kugira uruhare mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.
Mu bijyanye n’amasomo, ku wa 16 Mutarama 2020, yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Makerere University yo muri Uganda, aho yari amaze imyaka ine yiga ibijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga.
Kuri ubu, yongeye kwagura ubumenyi bwe binyuze muri aya masomo yasoje muri LSE, intambwe igaragaza gukomeza gushora imari mu bumenyi no kwiteza imbere.
Miss Jolly Mutesi yasoje amasomo y’ibyumweru umunani muri London School of Economics and Political Science (LSE), mu bijyanye n’Ubucuruzi, Imibanire Mpuzamahanga na Politiki y’Ubukungu

Nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Makerere University yiga Imibanire Mpuzamahanga, Miss Jolly Mutesi yongeye kwagura ubumenyi bwe binyuze mu masomo yasoje muri LSE yo mu Bwongereza

