Ni nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bikagaragara ko abantu bagenda batezuka mu gufata ifunguro ririmo n’ibishyimbo bigatuma hari indwara ziyongera mu bantu cyane cyane abana n’ababyeyi. Byatumye hakorwa ubuvumbuzi bugamije gushyira ku isoko ibishyimbo bikungahaye mu ntungamubiri cyane cyane ubutare (Fer mu Gifaransa).
Ibi byatumye rero umushinga Harvest Plus ufatanyije na RAB hamwe na CIAT bishaka uburyo abaturage bakangurirwa kurya ibishyimbo cyane, maze bahitamo kwegeranya abahanzi bakunzwe mu Rwanda ngo bafashe mu bukangurambaga.
Ibyo bikajyana no kurushaho gukwirakwiza amoko agera ku 10 y’ibi bishyimbo bikungahaye ku butare.
Nyuma yo gukora iyi ndirimbo biteganyijwe ko abahanzi bayirimo mu minsi iri imbere bazakora ibitaramo bikangurira abantu guhinga no kurya ibishyimbo bishya bikungahaye ku butare mu turere twa Rusizi, Nyanza, Musanze, Nyagatare na Gatsibo, ku matariki azamenyeshwa mu minsi ya vuba
Selemani Nizeyimana