Miss Ivy yahishuye ibyo yungukiye mu nama mpuzamahanga y’abahanzi ya UNESCO yabereye mu Misiri

Imyidagaduro - 26/05/2026 7:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Ivy yahishuye ibyo yungukiye mu nama mpuzamahanga y’abahanzi ya UNESCO yabereye mu Misiri

Kabarokore Yvonne (Miss Ivy) ari mu bitabiriye inama mpuzamahanga yateguwe na UNESCO iherutse kubera mu Misiri ikaba yarahuje abahanzi bo mu bihugu binyuranye by’Afurika n’igice cy’Abarabu. Yahishuye ko yahungukiye ubumenyi buzagira umumaro mu kazi akora ndetse n’uruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda.

Iyi nama Kabarokore Yvonne yitabiriye yitwa UNESCO AFRO ARAB SHARE ikaba itegurwa mu gihuza ba rwiyemamirimo bakiri bato mu ruganda rw’ubuhanzi. Intego nyamukuru yao ni ukungura ubumenyi, gusangira amateka ahuje Afurika n’ibihugu by’Abarabu no gushakira hamwe icyarushaho guteza imbere ubukungu bushingiye k’ubuhanzi.

Mu kiganiro n’InyaRwanda, Kabarokore yasobanuye inyungu zo kuba ari umwe mu banyarwanda bitabiriye iki gikorwa asobanura ko yahungukiye byinshi atari azi yumva bizakomeza kumuyobora mu bikorwa akora bya buri munsi.

Yavuze ko ari ishema rikomeye kuba yarabashije guhagarira u Rwanda muri iki gikorwa cyabereye i Cairo mu Misiri, avuga ko yatoranijwe binyuze mu buryo bw’amarushanwa akabasha kwitwara neza, byanamugejeje muri iki gikorwa.

Ati:”Iki gikorwa cyongereye ubushobozi bwanjye ku birebana n’ubucuruzi bushingiye ku buhanzi, uburyo bwo kwamamaza ibikorwa, gutegura imishinga, guhanga udushya no kubara inkuru.”

Hirya y’ubumenyi yahakuye agaragaza ko yungutse inshuti zitandukanye mpuzamahanga anabasha kurushaho kumenya uko abandi mu bindi bihugu imico yabo iteye.

Kabarokore agaragaza ko ibyo yungutse bizamufasha ariko bikanarushaho gukomeza gufasha uruganda rw’ubuhanzi. Uyu mukobwa yibiriye iki gikorwa ari kumwe n’abandi banyarwanda aribo Issa Rurangwa na Biseruka Joshua.

Yvonne Kabarokore uzwi nka Ivy yasoreje amasomo ya Kaminuza mu Budage aho yize ibijyanye n’ubuhanzi mu ishuri rya ‘New International Performing Arts Institute’ mu gice kirebana no kuyobora filime.

Yabaye Miss Planet International Rwanda 2024 aho yaje guhagararira u Rwanda. Ni umwe mu bagize itsinda rya Mashirika, aheruka no kwegukana igihembo cya Best Fashion Model mu bihembo bya Zikomo Africa na Caribbean 2025 byatangiwe muri Tanzania.

Miss Ivy hamwe na Minisitiri Plenipontiary Amr Abdullah, Umuyobozi w’Ishami rya UNESCO mu birebana n’Umuco n’Imishinga mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri

Bamwe mu bakozi b’Ambasade y’u Rwanda mu Misiri nabo bitabiriye iki gikorwa, aha bari kumwe na Miss Ivy n’abandi bitabiriye iyi nama

Miss Ivy yitabiriye iki gikorwa ari kumwe n’abandi banyarwanda barimo Issa Rurangwa na Biseruka Joshua

Miss Ivy ahamya ko ibyo yigiye mu Misiri bizagira uruhare mu guteza imbere ubuhanzi nyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...