Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we - AMAFOTO

Imyidagaduro - 04/10/2026 9:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we - AMAFOTO

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yatangaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we Imfura Kenny, nyuma y’imyaka itari mike bakundana mu buryo butari busanzwe bugaragara cyane mu ruhame.

Liliane yagaragaje ko we na Kenny bageze ku yindi ntambwe ikomeye mu rukundo rwabo aho yambitswe impeta ku wa 22 Kanama 2026.

Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto y’umunsi w’ibyishimo yagiranye n’umukunzi we, ayaherekeza n’amagambo magufi agaragaza itariki iki gikorwa cyabereyeho.

Yanditse ati: “22/08”, yerekana ko tariki 22 Kanama 2026 ari umunsi wihariye mu mateka y’urukundo rwe na Kenny.

Ibi byishimiwe n’abantu batandukanye, barimo na bagenzi be bahoze bahatanira ikamba rya Miss Rwanda. Muri bo harimo Miss Nishimwe Naomie, wamwifurije ishya n’ihirwe muri uru rugendo rushya yatangiye.

Iradukunda Liliane na Imfura Kenny bamaze imyaka bakundana, nubwo batakunze gushyira umubano wabo mu ruhame ku buryo burambuye.

Liliane ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda mu 2018. Kuva icyo gihe, yakomeje gukundwa n’abakurikiranira hafi imyidagaduro n’ibikorwa by’abakobwa bahatanye muri Miss Rwanda.

Nubwo ubuzima bwe bw’urukundo atakunze kubushyira cyane ku mbuga nkoranyambaga, hari ibihe bitandukanye yagiye agaragazamo ko Kenny afite umwanya wihariye mu buzima bwe.

Muri Nyakanga 2022, Liliane yifashishije Instagram agaragariza Kenny urukundo amufitiye, amwandikira ati “Mukundwa ndagukunda.”

Aya magambo yatumye benshi batangira kubona ko umubano wabo wari umaze gukomera, nubwo hari hakiri abashidikanya ku miterere yawo.

Ku wa 14 Gashyantare 2023, umunsi wahariwe abakundana, Liliane yongeye kugaragaza ko Kenny ari umuntu wihariye kuri we, ubwo yamwifurizaga umunsi mwiza w’abakundanye. Ati “Umunsi mwiza wa St Valentin."

Mbere y’uko Kenny amwambika impeta, hari ikindi gihe cyatumye benshi batekereza ko ubukwe bwa Liliane bushobora kuba buri hafi.

Ku wa 1 Ugushyingo 2023, ubwo Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yari mu birori aho yakinnye umukino wo gusiga indabo, Liliane ni we wazifashe.

Mu muco wo mu birori by’ubukwe, gufata indabo zajugunywe n’umukobwa uba warangije kurushinga bikunze gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ari we ukurikiyeho.

Liliane amaze kuzifata, yagiye aho Kenny yari ari barahoberana, ndetse uwo musore agaragara nk’ushaka kumwambika impeta. Icyo gihe ariko, impeta ntiyambitswe.

Ibyo byatumye amashusho y’ibi bihe akundwa cyane n’abakurikiranaga umubano w’aba bombi, bamwe bibaza niba koko ubukwe bwabo bwaba buri hafi.

Nubwo icyo gihe bitageze ku mpeta, ku wa 22 Kanama 2026 Kenny yahisemo gutera iyo ntambwe, ashyira impeta ku rutoki rwa Liliane.

Kenny na Liliane ni bamwe mu bakundana batagiye bakunda gushyira buri kimwe mu mubano wabo ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, Liliane yagiye atanga ibimenyetso bitandukanye by’uko Kenny ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe.

Ubu kuba yamwambitse impeta ni intambwe nshya mu rukundo rwabo, nyuma y’imyaka bamaze baziranye kandi bakundana.

Nubwo kugeza ubu nta makuru arambuye aba bombi baratangaza ku bijyanye n’itariki cyangwa aho ubukwe bwabo buzabera, impeta Kenny yambitse Liliane ni ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rugeze ku rwego rushya.

Abakunzi ba Liliane ndetse na bagenzi be bamaze gutangira kubifuriza ishya n’ihirwe, mu gihe benshi bategereje kumenya indi ntambwe izakurikiraho nyuma y’iyi mpeta.

Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, yambitswe impeta n’umukunzi we Imfura Kenny nyuma y’imyaka bamaze bakundana


Urukundo rwa Iradukunda Liliane na Imfura Kenny rwageze ku yindi ntambwe, nyuma y’uko uyu wahoze ari Miss Rwanda 2018 yambitswe impeta ku wa 22 Kanama 2026

Nyuma y’ibihe bitandukanye byagiye bituma benshi bibaza aho urukundo rwabo rwerekeza, Iradukunda Liliane na Imfura Kenny ubu bageze ku ntambwe y’impeta


Iradukunda Liliane yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo yambikwaga impeta n’umukunzi we Imfura Kenny, mu rukundo rwabo rumaze imyaka rutaravugwa cyane mu ruhame


Kuva ku rukundo rwagiye rugaragara buhoro buhoro kugeza ku mpeta, Iradukunda Liliane na Imfura Kenny batangiye urugendo rushya nyuma yo gusezerana




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...