Miss Ingabire Grace yanyuzwe n’imitoma yatewe na Makembe mu buryo budasanzwe-VIDEO

Imyidagaduro - 28/06/2021 9:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Ingabire Grace yanyuzwe n’imitoma yatewe na Makembe mu buryo budasanzwe-VIDEO

"Uri akazuba mama, uri kibera inka, tambuka mama shenge uri kibera inka, uteye neza, hashimwe mama wakubyaye, amaso yawe ni nk'ay’inyana, ni nk'uruhongore, uri kibera inka " " Ayo ni amwe mu magambo agize imitoma yatewe Miss Rwanda Ingabire Grace.


Miss Ingabire Grace yanyuzwe n'uburyo Michael Makembe yamuririmbiyemo

Iyi ni imwe mu mitoma iri mu ndirimbo Makembe yatuye Miss Ingabire Grace nawe mu marangamutima akomeye amwereka ko yishyimiye ibyo amukoreye ku munsi udasanzwe wa Miss Ingabire Grace. Ni amashusho Miss Ingabire Grace yanyuzwe nayo mu buryo bugaragara bitewe n’uko ayashyiraho yayaherekereshe Emoji imwe iriho udutima dutatu. Iyi Emoji isobanuye ko ari isura yishimye ifite n’imitima itatu.

Indi ni Emoji igaragaza amarira menshi ariko y’ibyishimo byatewe n’ibyo uyu Miss Grace yari abonye muri ako kanya byamukoze ku mutima cyane ko yari agaragiwe n’abandi bantu benshi batandukanye bari baje kwishimana nawe.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Michael Makembe yadusobanuriye byinshi kuri aya mashusho, igihe yafatiwe n’impamvu yayo bayafashe muri icyo gihe ari nawe uri kuririmbira Miss Ingabire Grace. Yagize ati "Ntabwo nibuka umunsi neza naza kureba, nagereranya igihe ariko kumuririmbira byo ni uko ari umuvandimwe, ni umuntu w’inshuti yanjye ni Congratulation twari kumuha, byari gahunda y’akazi dukoranamo ni ukumuha Congratulations’’

Ni amashyusho yasakajwe na Miss Ingabire Grace ubwe ku rubuga rwe rwa Instagram ariko Michael yaje kuvuga ko ari amashusho yo mu gihe atwara ikamba n’ubwo Miss Grace we hashize iminsi ibiri ayasakaje ku mbuga nkoranyambaga. Aya mashusho akimara kujyaho yakozwe ku mutima n’abantu benshi babashije gushyiraho ibitekerezo bitadukanye kuri iyi Videwo berekana amarangamutima yabo bagize bitewe n’uyu Makembe uburyo yacuranze mu buryo budasanzwe.


Iri ni itsinda ry'inshuti za Miss Grace ryari ryaje kumushimira ubwo yatwaraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda

Ingabire Grace yabaye Miss Rwanda 2021 tariki 20 Werurwe 2021 mu muhango wabereye muri Intare Arena akaba yarahize abandi bakobwa barenga 400 mu muco, uburanga ndetse n’ubuhanga. Miss Ingabire Grace yavutse ku itariki 11 Ugushyingo 1995, amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School mu gihe Icyiciro rusange (Tronc commun) yacyize muri New Vision High School. Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Gashora Girls Academy aho yize Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.


Michael Makembe asanzwe ari umucuranzi akaba n'umuririmbyi

Muri Gicurasi 2019, Miss Ingabire yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite Impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology yakuye muri Bates College iherereye muri Leta ya Maine.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...