Uyu
mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, yavuze ko gufata iki cyemezo ari intambwe
igamije guhagararira abanyeshuri no kuzana impinduka zifatika muri iyi kaminuza
izwiho kuba imwe mu zikomeye muri Afurika.
Mu
butumwa yashyize kuri Instagram mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026,
Tumukunde yagaragaje icyizere n’intego afite, agira ati: “Banyeshuri bagenzi
banjye b’intwari bo kuri Makerere izwi nka ‘Mighty Hill’, amateka ntiyandikwa
n’abarebera ibintu ku ruhande, ahubwo yandikwa n’abahaguruka bagafata icyemezo.”
“Uyu
munsi, mpagurutse ntaje gusa kwiyamamariza kuyobora abanyeshuri, ahubwo
mpagurutse mpagarariye buri munyeshuri wemera ejo hazaza h’iyi kaminuza yacu.”
Aya
magambo agaragaza neza ko yiyemeje kuba ijwi ry’abanyeshuri bose, ashimangira
ko impinduka nyazo zisaba uruhare rwa buri wese aho kuba kurebera.
Hannah
Karema Tumukunde yavukiye i Nakaseke muri Uganda, yiga amashuri yisumbuye muri
Seroma Christian High School na Hana International School mbere yo kwerekeza
muri Makerere University, aho akomeje amasomo ye.
Nubwo
yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2023, inkomoko ye yigeze guteza impaka, aho
bamwe bavugaga ko atari Umunya-Uganda byuzuye.
Icyo
gihe, mu kiganiro yagiranye na MC Kats, yasobanuye ko ari Umunya-Uganda
wavukiye muri Uganda, ariko ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi
ukomoka mu Banyankole.
Kwiyamamaza
kwe byatangiye gufata indi ntera nyuma yo gushyira hanze ‘poster’ igaragaza
gahunda ye yise “Reboot – The Ivory Tower”, igamije kuzana icyerekezo gishya mu
miyoborere y’abanyeshuri, kongera ijambo ryabo no guteza imbere ubufatanye muri
kaminuza.
Kwinjira
kwe muri aya matora bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kwagura
ibikorwa bye birenze ubwiza, yinjira mu buyobozi n’ikorwa rya politiki
y’abanyeshuri.
Izina
rye risanzwe rizwi n’abatari bake rishobora kumufasha mu gushaka amajwi, nubwo
guhatanira uyu mwanya bisaba no kugaragaza ubushobozi bwo kuyobora no gushyira
mu bikorwa ibyo yemereye abanyeshuri.
Mu
gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje gufata indi ntera muri Makerere
University, benshi mu banyeshuri n’abakurikirana politiki y’imbere muri za
kaminuza bakomeje gukurikiranira hafi urugendo rwa Hannah Karema Tumukunde,
bareba niba ashobora guhindura amagambo ye ibikorwa bifatika mu gihe yaba
atowe.

Hannah
Karema Tumukunde wahoze ari Nyampinga wa Uganda 2023, yinjiye mu rugamba rwo
kuyobora abanyeshuri ba Makerere University, ashimangira ko “amateka yandikwa
n’abahaguruka”

Hannah
Karema Tumukunde wavukiye i Nakaseke, ufite umubyeyi w’Umunyarwandakazi,
ibyatumye hari bamwe mu banya-Uganda bamwibazaho

