Abinyujije kuri Instagram yagize ati: “Nabashije
kugera muri Pariki y’Akagera mu mwaka ushize byari ibyishimo, ntekereza ko nzasubirayo kureba Intare kuko isinzira amasaha 20 igahiga 4."
Uburyo Miss Elsa yavuzemo Intare, bigaragara ko mu nyamaswa zose yishimiye cyane Intare akananyurwa n’ibigwi byayo
yabwiwe. Yaboneyeho kandi kwifuriza abantu umwaka mushya muhire.
Elsa ati: “Rero kandi umwaka mwiza wa 2023
kuri buri umwe reka mwuzure urukundo, amahoro n’imigisha."
Uyu mukobwa wagiriye ibihe bidasanzwe mu
mwaka wa 2022 yafunzwemo azizwa ibyaha bifite aho bihuriye n’ibyo Prince Kid yagizweho
umwere, yavutse kuwa 25 Werurwe 1998 mu mujyi wa Kigali, mu bitaro byo kwa
Nyirinkwaya.
Ni umwana wa 4 mu muryango w’abana 8;
abahungu 2 n’abakobwa batandatu. Uwitwa Nziza Lesley bakaba bari bari kumwe mu
Akagera.
Elsa Avuga neza indimi ebyiri zirimo
urw’amavuko rw’ikinyarwanda n’icyongereza.
Igifaransa abasha kucyumva, ariko kukivuga
si neza. Amashuri y’incuke yayize muri ‘Le Petit Prince’, anahigira igice gito
cy’abanza akomereza uwa kane kuzamura muri ‘Centre Scolaire Utunyenyeri’.
Amashuri yisumbuye y’umwaka wa mbere n’uwa kabiri yayize mu gihugu cya Uganda
muri Mbarara, mbere y’uko akomereza mu Rwanda mu kigo cya ‘King David’ mu mujyi
wa Kigali aho yasoreje mu ishami ry’ubuvanganzo, ubukungu n’ubumenyi bw’isi
‘LEG’.
Akunda ibikorwa byo gufasha abatishoboye.
Mu buzima busanzwe, akunda umukino wo koga, no gusoma ibitabo bishingiye ku
nkuru mpamo.
Yatangiye kwiga koga ubwo yari afite
imyaka 10, yinjira mu mwuga wo kwerekana imideli afite imyaka 16. Ise yitwa
Mana Samuel naho nyina akitwa Mukandekezi Christine. Afite intego yo kuzagira
ikompanyi ikomeye y’ibijyanye n’imideli.
Miss Elsa hejuru y'imodoka itwara ba mukerugendo
Yifurije abantu umwaka mushya muhire
Elsa agenda yihera ijisho ibyiza bitatse Pariki y'Akagera
Miss Elsa yari kumwe n'abarimo Nziza Lesley murumuna we

Zimwe mu nyamaswa Elsa yaboneye muri Pariki y'Akagera
