Ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 ni bwo
umunyarwandakazi Igiraneza Paulette yahagurutse i Kigali yerekeza muri Philippines
aho yagiye guhagararira igihugu mu irushanwa rya Miss Earth 2019 rifite intego
yo kurengera ibidukikije.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Miss Earth aho mu 2017 rwaserukiwe na Miss Uwase Hirwa Honorine [Igisabo] naho mu 2018 hakajyayo Umutoniwase Anastasie bose bakaba batarabashije kwitwara neza.
Paulette Ndekwe yafatanyije na bagenzi be gusukura inkengero z'umugezi
Abakobwa bari mu itsinda rimwe na Paulette Ndekewe
Paulette Ndekwe wa kabiri uturutse ibumuso hamwe na bagenzi be bo mu itsinda ry'amazi
Inkengero z'umugezi wa Manila ziriho imyanda myinshi 