Miss Dusa, mushiki w’umuramyi Gentil Misigaro akaba na
mubyara wa Adrien Misigaro, yagaragaje ibyishimo yatewe n’uyu munsi udasanzwe
mu buzima bwe, ashyira hanze amafoto agaragaza ibihe byaranze ubukwe bwe na
Eric Muhizi.
Aba bombi bakoze ubukwe ku wa 31 Ukwakira 2026, nyuma
y’amezi atanu uyu musore amusabye ko yazamubera umugore, akamwambika impeta
y’urukundo muri Gicurasi 2026.
Icyo gihe, Eric Muhizi yagaragaje ko Miss Dusa ari umukobwa
yari yarahisemo kuzabana na we ubuzima bwe bwose, avuga ko kuva umunsi wa mbere
bahuye yahise yumva ko ari we mugore yagombaga kubana na we.
Yashimangiye ko kuva ku munsi wa mbere bahuye, Miss Dusa ari
we wenyine umutima we wahisemo, kandi ko yishimiye kuba agiye kumwita uwe.
Yavuze ko urukundo rwabo rushingiye ku kwizera Imana, rwubakiye ku rukundo kandi
ko biyemeje kubana ubuzima bwabo bwose.
Dusabe Gentille Mutabazi, uzwi mu muziki nka Miss Dusa, ni
umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uba muri Canada. Ni
mushiki w’umuramyi Gentil Misigaro, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo
‘Biratungana’ na ‘Buri Munsi’.
Uyu muhanzikazi yatangiye kugaragara cyane mu muziki wa
Gospel mu 2020, ubwo yakoranaga na mubyara we Adrien Misigaro indirimbo
‘Nyibutsa’, yamufashije kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana.
Miss Dusa yatangiye kuririmba akiri muto, afite imyaka
umunani, ariko aza gutangira kwandika indirimbo ze no gukora umuziki ku giti
cye afite imyaka 14.
Mu ndirimbo zatumye arushaho kumenyekana harimo
‘Warabambwe’, ‘Mfite Wowe’ na ‘Selah (Iteka)’, yakoranye na Adrien Misigaro.
Iyi ndirimbo ‘Selah’ yasohotse ku wa 25 Kamena 2024, nyuma y’igihe bari bamaze
bakoranye ‘Nyibutsa’.
Yanakoranye n’umuvandimwe we Gentil Misigaro indirimbo
‘K’umusaraba’, iri kuri Album ye yise ‘Zamura’, ndetse agaragara no mu zindi
ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Zamura’.
Miss Dusa ni umwe mu baramyi bakomeje kwagura ibikorwa byabo
mu muziki wa Gospel, binyuze mu ndirimbo ze bwite no gukorana n’abandi bahanzi.
Ku rundi ruhande, Eric Muhizi, wamwambitse impeta, na we
afite ibikorwa bye mu bijyanye no kwandika ibitabo. Mu bitabo yagaragaje ko
yanditse harimo icyo yise ‘The Vine: Messages of Hope from Around the World’.
Ubukwe bwa Miss Dusa na Eric Muhizi ni indi ntambwe nshya mu
buzima bw’aba bombi, nyuma y’uko urukundo rwabo rugeze ku cyemezo cyo kubana
nk’umugabo n’umugore.

Miss Dusa yakoze ubukwe na Eric Muhizi ku wa 31 Ukwakira 2026, nyuma y’amezi atanu uyu musore amusabye ko yazamubera umugore akamwambika impeta y’urukundo

Eric Muhizi yavuze ko kuva ku munsi wa mbere ahuye na Miss Dusa yahise amenya ko ari we mugore w’ubuzima bwe, ibyaje kurangira barushinze

Miss Dusa ni mushiki w’umuramyi Gentil Misigaro akaba na mubyara wa Adrien Misigaro. Uyu muhanzikazi uba muri Canada amaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

‘Selah (Iteka)’, ‘Nyibutsa’ na ‘Warabambwe’ ni zimwe mu ndirimbo zatumye Miss Dusa arushaho kumenyekana mu muziki wa Gospel, aho yanakoranye indirimbo n’abaramyi barimo Adrien Misigaro na Gentil Misigaro

Eric Muhizi, umugabo wa Miss Dusa, asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo. Mu bikorwa bye harimo igitabo yise ‘The Vine: Messages of Hope from Around the World’

Umuramyi Gentil Misigaro ari kumwe na Mushiki we, Miss Dusa







REBA INDIRIMBO "MFITE WOWE" YA MISS DUSA
REBA INDIRIMBO YA MISS DUSA FT ADRIEN MISIGARO
