Uyu mugore w’imyaka 27 yambuwe ikamba ku wa 5 Kanama 2026, hashize ibyumweru bitanu gusa aritwaye.
Mu kirego yatanze, Boltinhouse n’abamwunganira bavuga ko abategura amarushanwa bamugaragaje mu ruhame nk’umuntu urangwa n’ivangura, urwango ku bahuje ibitsina n’abihinduje igitsina.
Abamwunganira bavuga ko ubutumwa bwa kera yashyize ku mbuga nkoranyambaga bwakoreshejwe mu kumwangiriza izina, nyamara bakemeza ko impamvu nyakuri yatumye yamburwa ikamba ari imyemerere ye ya gikristu n’ibitekerezo bye bya politiki byegamiye ku ba gikonservateri.
Boltinhouse yari asanzwe azwi nk’ushyigikiye Perezida Donald Trump. Mu kirego cye, yavuze ko imyemerere ye ya politiki n’iya gikirisitu byakoreshejwe mu kumugaragaza nabi.
Icyakora, A-Blaize Productions, itegura Miss North Carolina USA, yahakanye ko icyemezo cyo kumwambura ikamba cyashingiye ku bitekerezo bye bya politiki cyangwa imyemerere ye.
Abategura iri rushanwa bavuze ko icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma imyitwarire n’ibikorwa byagiye bimenyekana bimwerekeyeho mu myaka itandukanye, bavuga ko bitari bihuye n’inshingano n’indangagaciro zisabwa uwambitswe ikamba rya Miss North Carolina USA.
Boltinhouse arasaba indishyi, mu gihe ikamba rye ryahawe Myla Hadley, wamusimbuye.
Brittany Boltinhouse, wari ufite ikamba rya Miss North Carolina USA, yajyanye mu nkiko abategura iri rushanwa.
