Miss Bellange Irene Muhikira umaze imyaka 7 acyambaye ikamba rya kaminuza ya UNILAK agiye gukora ubukwe

Imyidagaduro - 08/03/2018 3:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Bellange Irene Muhikira umaze imyaka 7 acyambaye ikamba rya kaminuza ya UNILAK agiye gukora ubukwe

Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 ndetse kugeza ubu akaba ari we ucyambaye ikamba dore ko nta wundi mukobwa wigeze atorwa ngo amusimbure, kuri ubu agiye gukora ubukwe.

Miss Irene Bellange Muhikira uzwi ku kazina ka Bella ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu ni we ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura. Ibi bituma hari abamwita Nyampinga w'ibihe byose wa kaminuza ya UNILAK.


Miss Irene Bellange

Irene Muhikira ubwo yambikwaga ikamba rya Kaminuza ya UNILAK

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Miss Irene Bellange Muhikira agiye gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2018, akaba agiye kurongorwa acyambaye ikamba rya Kaminuza ya UNILAK bitewe n'uko hataratorwa umusimbura. Miss Irene Bellange Muhikira Nyampinga wa UNILAK agiye kurushingana n'umukunzi we witwa Ghislain bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo bagize ibanga.

Nkuko bigaragara mu mpapuro z'ubutumire z'ubu bukwe zashyizwe hanze na Miss Irene Muhikira, tariki 15/7/2018 hazaba imihango yo gusaba no gukwa, nyuma yaho tariki 28/7/2018 habeho gusezerana imbere y'Imana. Miss Irene Bellange Muhikira ni umukristo mu itorero Assemblies of God mu Gatsata ndetse ni umwe mu bakuriye itsinda Pillar worship team rishinzwe gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umurimo yakomeje gukora cyane na nyuma yo kwambikwa ikamba.

Miss Irene Bellange

Miss Bellange Muhikira yanyujije kuri Instagram ubutumire bw'ubukwe bwe

Miss Irene Bellange

Miss Irene Bellange Muhikira agiye gukora ubukwe ataratanga ikamba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...