Urupfu rwe rutunguranye rwashenguye umuryango we, inshuti ndetse n’umuryango w’Abanyakorowasiya baba muri Austria, bamwibukira nk’umukobwa wari ufite umutima ukomeye kandi washishikarizaga abandi binyuze mu nkuru y’ubuzima bwe.
Lucia yakomokaga i Vienna muri Austria. Yavutse afite ikibazo cy’umutima cyatumaga umuvuduko w’amaraso mu mutima udakora neza, kandi kuva akiri umwana yagize ibibazo by’ubuzima byamusabaga kwitabwaho n’abaganga kenshi.
Mu buzima bwe, yabazwe umutima inshuro zirindwi. Imwe muri izo nshuro yabaye ububagizi bukomeye cyane aho ubuzima bwe bwari mu kaga, kugeza ubwo abaganga bagombaga kongera kumugarura mu buzima.
Nubwo yahuye n’ibibazo bikomeye, Lucia ntiyifuzaga ko abantu bamugirira impuhwe kubera uburwayi bwe. Ahubwo yashakaga gukoresha ubuzima bwe nk’uburyo bwo gutera abandi imbaraga no kubereka ko ibibazo umuntu ahura na byo bidakwiye kumubuza gukomeza ubuzima.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu 2024, yavuze ko ubwana bwe bwari butandukanye n’ubw’abandi bana kubera ibibazo by’ubuzima, ariko ko ibyo byamufashije gukomera.
Yagize ati ubuzima bwe bwo mu bwana “bwari butandukanye gusa, ariko nanone ni bwo bwamugize umuntu ukomeye.”
Lucia yari aherutse kubagwa umutima bwa nyuma mu mpera za 2025. Nyuma y’ubwo bubagizi, yari yizeye ko azamara imyaka myinshi atongeye kujya ku meza y’abaganga.
Icyo gihe yari yanditse ku rubuga rwa Instagram ko yari amaze kunyura ku bubagizi bwa karindwi kandi ko yishimiye kuba yari abonye icyizere cyo kumara imyaka mike atongeye kubagwa.
Ati: “Ubu nanone nabashije kurangiza ububagizi bwanjye bwa karindwi, kandi nishimiye cyane ko ubu nshobora kugira ikiruhuko, nizere ko mu myaka mike iri imbere ntazongera kubagwa.”
Nyuma yaho, urupfu rwe rwaje rutunguranye. Impamvu nyayo y’urupfu rwe ntiratangazwa, nubwo yari asanzwe afite amateka maremare y’ibibazo by’umutima.
Ibyumweru bitatu gusa mbere y’urupfu rwe, Lucia yari yasangije abakunzi be amafoto y’urugendo yari yagiriye muri Bosnia na Herzegovina, igihugu ababyeyi be bakomokamo.
Christopher Dengg, wari Mister Austria, yavuze ko urupfu rwa Lucia rwamushenguye cyane. Yagize ati: “Yari ameze nka mushiki wanjye, cyane cyane mu gihe twakoraga hamwe. Nzamukumbura cyane.”
Miroslav Piplica, inshuti y’umuryango wa Lucia, na we yamwibutse mu butumwa bwo kumusezeraho, avuga ko yapfuye akiri muto cyane. Yagize ati: “Lucia wacu yagiye, hakiri kare cyane kandi burundu. Ariko urwibutso rwawe ruzagumana natwe iteka.”
Yakomeje asaba Imana kwakira Lucia mu bwami bwayo no guha ababyeyi be n’umuryango we imbaraga zo kwihanganira agahinda gakomeye batewe n’urupfu rwe.
Umuryango w’Abanyakorowasiya baba muri Austria na wo wababajwe cyane n’urupfu rwa Lucia, bavuga ko yari ishema ku babyeyi be ndetse no ku muryango w’Abanyakorowasiya muri Austria.
Lucia yari amaze kuba Miss Austria kuva mu 2024, ari na wo mwaka irushanwa riheruka kubera, bityo akaba yari agifite uwo mwanya igihe yapfaga.
Mission Austria, umuryango utegura irushanwa rya Miss Austria, watangaje ko wakiriye amakuru y’urupfu rwe ufite agahinda gakomeye.
Umuvugizi wawo yavuze ko Lucia azahora bibuka nk’umukobwa ukiri muto wari ufite umutima mwiza, kandi ko azahora ari umwe mu bagize umuryango wa Miss Austria. Yagize ati: “Lucia azahora mu mitima yacu nk’umukobwa mwiza kandi ukiri muto. Uzahora uri umwe mu muryango wa Miss Austria. Ruhukira mu mahoro.”



Lucia Sisic, wabaye Miss Austria kuva mu 2024, yapfuye afite imyaka 22, nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’ibibazo bikomeye by’umutima
