Amakuru
yizewe InyaRwanda ifite avuga ko ubukwe bw’aba bombi bwabaye ku wa Gatandatu,
tariki ya 6 Nzeri 2025, aho basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu
Mujyi wa Chinon, mu Bufaransa.
Mbere
y’iyi mihango yo mu Bufaransa, indi mihango y’ubukwe irimo gusaba no gukwa
yabereye mu Rwanda ku wa 17 Gicurasi 2025.
Urukundo
rwa Amanda na Jonas rwatangiye kumenyekana mu Ugushyingo 2022, ubwo uyu mukobwa
yatangiraga gusangiza abamukurikira ibihe byiza agirana n’uyu musore bahuriye i
Londres mu Bwongereza mu myaka itanu ishize.
Mu
Werurwe 2023, Miss Amanda yashimangiye urukundo rwe ubwo yatangiye kuruvugaho
kenshi, nyuma y’uko bombi babatirijwe rimwe ku munsi wa Saint Valentin.
Yigeze
kugaragaza uburyo yanyuzwe n’urukundo rwa Jonas abinyujije mu butumwa yanditse
bugira buti: “Mukundwa, warakoze ku rukundo rwawe, ubushake bwawe bwo kunyumva
igihe cyose. Warakoze gusengana nanjye no kunsengera. Ni byinshi nagushimira.
Nkunda buri kimwe cyose cyawe, mfite amatsiko yo gusazana nawe!”
Miss
Akaliza Amanda yavuze ko urugendo rwabo rutari rworoshye bitewe n’uko buri umwe
yabaga mu gihugu gitandukanye, ariko ikoranabuhanga n’urukundo rwabo byatumye
umubano urushaho gukomera kugeza bigeze ku rwego rwo guhamya isezerano imbere
y’Imana.
Chinon, aho ubukwe bwabereye ni umujyi w’amateka n’uburanga mu
Bufaransa
Umujyi
wa Chinon ni umwe mu hantu nyaburanga kandi hifuzwa gusurwa mu gihugu cy’u
Bufaransa. Uherereye mu Ntara ya Centre-Val de Loire, ku nkombe z’umugezi wa
Vienne, uza mu mujyi uzwi cyane ku mateka yawo n’ubwiza bw’inyubako za kera.
Chinon
uzwi cyane kubera ‘Forteresse Royale de Chinon’, igisirikare cy’Ibwami
cyakoreshejwe kuva mu kinyejana cya 10, aho Joan of Arc yahuriye bwa mbere na
Charles VII mu 1429, bikaba byarahinduye amateka y’u Bufaransa.
Uretse
amateka, Chinon ni umujyi w’umuco n’ubusabane: wubakitse ku mihanda ya kera ya ‘cobblestone’
ufite inzu z’amateka, ibitaramo by’umuco ndetse n’amasoko yagutse. Ni umujyi
kandi uzwi cyane ku nzoga za “Chinon wines”, zikundwa mu Bufaransa no hanze
yabwo.
Chinon
uri mu gace kemejwe na UNESCO nk’umurage w’Isi, bigatuma ugaragara nk’ahantu
hihariye ku bashaka ubukerarugendo buhuza amateka, umuco n’imyidagaduro.
Miss
Amanda n’umugabo we bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Chinon mu Bufaransa, ruhabwa
umugisha imbere y’Imana n'ababyeyi
Amanda
na Jonas basezeranye gusangira ubuzima bwabo bwose, imbere y’inshuti
n’imiryango
Umunsi
udasanzwe wuzuye amarangamutima n’ibyishimo—ubukwe bwanditse kuri Paji nshya mu
rugendo rwabo
Nkunda
buri kimwe cyawe, mfite amatsiko yo gusazana nawe– Amanda ku mukunzi we
Ubukwe bwahuje urukundo rwaturutse i Londres, rukomereza mu Rwanda, none rukaba ruhamijwe mu Bufaransa