Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 1o Gcurasi 2025, ku itariki yanizihijweho isabukuru y'amavuko y'umukunzi we. Ni nyuma y'uko yari amaze gutangaza ko bamwe mu bagize umuryango w'umugabo we bamaze kugera mu Rwanda, aho bitabiriye ubukwe bwe na Jonas Carter.
Akaliza aherutse gutangaza ko umuhango wo kumusaba no kumukwa uzaba ku ya 17 Gicurasi 2025. Biteganyijwe ko n’ibindi birori bizakurikiraho nyuma.
Nyuma y’uko yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana muri Kanama 2023, Akaliza yagiye ku mbuga nkoranyambaga, aragira ati: “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye […] wangize umukobwa uhora wishimye nanjye nkwijeje kuzakubaha […] nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.”
Ni amagambo yari akurikiye amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu musore yateraga ivi akamwambika impeta.
Mu Ugushyingo 2022 nibwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n’amashusho y’uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.
Miss Akaliza mu ntangiro za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n’ibindi bitandukanye. Ni mu gihe mu ntangiriro za 2024, aribwo Amanda yafatiwe irembo.
Uyu mukobwa yigeze kuvuga ko yagowe n’ibihe byo guteretana n’uyu musore biturutse ku bihugu barimo bitandukanye. Yavuze ko akenshi bakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo babashe kuvugana. Jonas na we icyo gihe yashimiye Miss Amanda kuba yaramubaye hafi mu gihe bamaze bakundana.
Miss Akaliza Amanda yakorewe 'Bridal shower'
Yari anezerewe, ashagawe n'inshuti n'abavandimwe
Akorewe ibi birori mbere y'iminsi ibarirwa ku ntoki akinjira mu cyiciro cy'abategarugori
Aritegura kurushinga na Jonas
Aba bombi bamaze igihe kirekire mu rukundo rukomeye bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga